Nyagatare: Amadini n’amatorero yihaye intego yo kurinda abayoboke ibishuko

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bagiye gukaza inyigisho zikangurira abayoboke bayo umurimo, kuko aribwo bazaba babarinze ibishuko.

Urubyiruko rusaba rugenzi rwarwo gushishoza
Urubyiruko rusaba rugenzi rwarwo gushishoza

Babitangarije mu bukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwakorerawga mu Karere ka Nyagatare ku kurwanya icuruzwa ry’abantu.

RIB ivuga ko Intara y’Iburasirazuba ari yo ikunze kugaragaramo ibyaha byinshi, cyane ibyo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana ndetse n’inzira y’icuruzwa ry’abantu ahanini kubera ko ihana imbibi n’ibihugu bitatu.

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburasirazuba, Hubert Rutaro, avuga ko kutagira imirimo ari byo ahanini biri imbere mu gutuma abantu bashukwa, bakajya gucuruzwa bizezwa imibereho myiza.

Asaba inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage bakabakangurira kujyana abana mu mashuri, kugira ngo hirindwe ubujiji ariko abaturage bagashishikarizwa gukunda umurimo kuko ari byo byabarinda ibishuko.

Ati “Abayobozi ni bo jisho ry’umuturage, barusheho kubegera babashishikarize gutwara abana ku mashuri bibarinde ubujiji, ariko nanone babakangurire umurimo kuko amahirwe ahari mu Gihugu, yo kuba umuntu yakora akiteza imbere aho kurarikira imibereho myiza mu bindi bihugu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko iki cyaha cy’icuruzwa ry’abantu gikomeye, kandi bisaba ubufatanye bwa buri wese mu kugikumira.

Asaba abaturage kwishimira kuba mu Gihugu cyabo, kuko ari ho babona uburenganzira byongeye mu Rwanda hakaba hari gahunda nyinshi zigamije guteza imbere umuturage.

Yagize ati “Nta gihugu cyaruta iwanyu kuko ariho ubonera uburenganzira, kuko urarenganywa ukarenganurwa. Ikindi mu nzego z’ibanze hari imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage kubona akazi, bityo bakwiye kwishimira kubyaza umusaruro amahirwe ari imbere mu Gihugu.”

Ubu bukangurambaga bwahurijwemo urubyiruko, abayobozi b’ibigo nderabuzima, abikorera, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Pasiteri Manywa, avuga ko umukirisitu utabasha gutunga umuryango we arutwa n'utizera Imana
Pasiteri Manywa, avuga ko umukirisitu utabasha gutunga umuryango we arutwa n’utizera Imana

Pasiteri Manywa John, uyobora itorero ADEPR ururembo rwa Nyagatare, avuga ko nk’abantu bahorana n’Abanyarwanda benshi mu nsengero zabo, bafite uruhare runini mu kubakangurira kwirinda ibishuko. Avuga ko mu nyigisho batanga buri munsi zikubiyemo gushishikarira umurimo, kuko ngo na Bibiliya ivuga ko umuntu utabasha gutunga umuryango we arutwa n’utizera.

Ati “Umuntu ufite imibereho afite icyo akora biragoye kumushaka, tugiye kurushaho kubakundisha gukora ariko no gushaka uko twabaremera uburyo bw’imikorere, binyuze mu matsinda yo kubitsa, kugurizanya no kwizigamira.”

Urubyiruko nk’abakunze guhura n’ibishuko basaba bagenzi babo gushishoza mu gihe bizejwe akazi, kuko ubundi uburyo busanzwe buzwi ni bwo kukabona binyuze mu ipiganwa cyangwa kukisabira ubwawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka