Nyagatare: Akagari ka Gashenyi muri Rukomo kagiye kubakirwa ibiro bishya

Abitabiriye umuganda rusange mu mpera z’icyumweru gishize ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bawukoreye mu Murenge wa Rukomo, basiza ikibanza kizubakwamo ibiro by’Akagari ka Gashenyi.

Mu bitabiriye uyu muganda harimo Urubyiruko rw’Inkomezabigwi ruri ku rugerero, abaturage b’Umurenge wa Rukomo ndetse n’Abadepite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu kwiyubakira Igihugu binyuze mu muganda, abasaba gukomeza kuba indashyikirwa no mu zindi gahunda nk’iy’ubwisungane mu kwivuza, n’iy’ubwishingizi ya EJO HEZA no kwitabira gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hon.Depite Alice Muzana yashimiye abaturage bubahirije ingamba n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kigacogora, abasaba kutirara, kwitabira gufata inkingo za Covid-19, no kutadohoka ku kubahiriza amabwiriza. Abaturage b’Umurenge wa Rukomo kandi basabwe kurwanya magendu no kutemerera abafutuzi kunyura mu murenge wabo.

Basabwe kandi kutavogera umugezi w’Umuvumba no gukoresha inzira nyabagendwa kuko iyo wuzuye ushobora no kubakurururira urupfu.

By’umwihariko ababyeyi basabwe kubyaza umusaruro ibyumba by’amashuri byubatswe bakajyana abana bose mu ishuri no kutagira uwo bavutsa uburenganzira bamutesha ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka