Nyagatare: Afunzwe ashinjwa guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 10
Umugabo witwa Rutembesa Alexandre w’imyaka 54 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare akekwaho guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10.
Ahagana mu masaa tanu z’ijoro n’iminota 50 ku wa 17 Gashyantare 2015 ni bwo Rutembesa yafatiwe muri Santire ya Ryabega, Akagali ka Ryabega mu Murenge wa Nyagatare atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ipakiye imyaka agana i Kigali kandi ngo hari bimwe mu byangobwa by’ikinyabiga adafite.
Agerageza gutanga ruswa, ngo yakuye amafaranga ibihumbi 10 mu mufuka abiha umupolisi na we ahita amwambika amapingu.
IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi Wungirije akaba n’Umugenzacyaha Wungirije wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko, ubu abapolisi bahawe inyigisho zihambaye ku buryo na bo bihatira kurwanya ruswa.
Ngo hari bamwe mu bashoferi bari barabigize umuco, aho bakaga na ba nyir’imodoka amafaranga ngo yo kugenda baha abapolisi mu muhanda kugira ngo birengagize amakosa imodoka afite.
IP Kayigi akaba asaba abashoferi kwirinda guhishira amakosa imodoka batwaye ziba zifite kuko akenshi ngo ari yo akurura impanuka zihitana abantu benshi.
Akomeza avuga ko abapolisi bamaze kubona ingaruka zo kurya ruswa cyane ko ngo ufashwe ahita yirukanwa mu kazi.
Ingingo ya 635 y’itegeko ngenga no 01/2012 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 2 kugeza ku 10 z’agaciro k’indonke yatse, umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ariyo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemeye amasezerano yabyo kugira ngo agire icyo akora kinyuranyije n’amategeko cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
arikose uwomupolise niwe wamutanze? konziko nabobahembwa urusenda ubwo yakwitesha 10,0000fr