Nyagatare: ADEPR irafasha abayoboke bayo kugira ubuzima bwiza

Indangagaciro za gikristu, no kuba intangarugero mu bikorwa byiza, ni bimwe mu byakanguriwe abakristu b’itorero ADEPR mu karere ka Nyagatare mu ruzinduko rw’umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na Pasteur Sibomana Jean, umuvugizi w’amatorero ya pentecote mu Rwanda, ngo umukristu agomba guharanira ko mugenzi we abaho nta kimuhungabanya.

Ashingira ku kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana, akaba ashimangira ko urukundo ari rwo rugomba kuranga umuntu by’umwihariko umukristu, Pasteur Sibomana Jean yashimangiye ko abakristu ba ADEPR bagomba kugira uruhare mu gukemura amakimbirane yo mu ngo, akunze kuvamo n’impfu.

Ibi kandi ngo bikwiye kujyana no kuba intangarugero muri gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage nka mutuelle de santé n’ibikorwa by’isuku.

Nkuko byagaragajwe na Pasteur Rwigema Donatien uyoboye itorero rya ADEPR mu karere ka Nyagatare, ngo muri gahunda bafite harimo guhugura urubyiruko rukava mu biyobyabwenge, kwigisha abubatse hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Gusa harifuzwa ko ubuyobozi bwa Leta bwashishikariza abaturage by’umwihariko abatazi gusoma no kwandika kugana amasomero, dore ko ubu habarirwa amasomero agera ku 143 yashyizweho n’itorero ADEPR hagamijwe guca ubujiji mu baturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare butangaza ko bushima uruhare rwa ADEPR mu mibereho myiza y’abaturage n’iterambere rusange.

Ntukanyagwe Antoine mu izina ry’umuyobozi w’akarere, yashimye umuhigo w’inzu 13 iri totrero ryatangiye kubaka, rigamije gucyemura ibibazo by’amacumbi ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abatishoboye muri rusange.

Itorero ADEPR n’ubuyobozi bwa Leta, batangaza ko bafite imikoranire myiza hagamijwe ko umuturage wa Leta, ari na we mukristo w’itorero agira imibereho myiza.

Uru ni urugendo rwakozwe, ubuyobozi bwa ADEPR bugamije gushimira abakristu, ku ruhare bagize mu gusengera iri torero, rikava mu bibazo byariranze mu minsi ishize.

Nyagatare kabaye aka gatandatu mu turere turindwi tumaze gusurwa n’ubuyobozi bukuru bwa ADEPR mu ntara y’uburasirazuba, nyuma y’imivugururie y’inzego z’iri torero, aho kugeza ubu hariho ubuyobozi bwaryo mu karere, kimwe n’indembo ubu zingana n’intara.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazi kwishakira imyanya gusa. Ese mwavuze mission yanyu Imana ibashakaho kubantu. Kurusha kuba abanyaporitiki muri aba Pastori. Ariko ni ukuri ndebere ngo RWIGEMA NI UMUYOBOZI W’ITORERO RY’AKARERE mwabanje kubaza ibyo yakoze ari umukuru w’i Torero i Nyamata hanyuma mukabona kumugorera!!!! Imana yo irihangana, ariko hari igihe izabishyira kumugaragaro.

Ntabwo yo izaha abantu imyanya ngo nuko ari baramu babo cgangwa ngo ni uko bazi gucinyikoro. Yo ireba umutima w’umuntu. Naho ubu wagira ngo abakoze ibyaha bagahagarikwa bagororewe kuba abayobozi b’itorero ry’akarere. Ahaaaaa!!!! Imana ibafashe cyane SIBOMANA ubikora abizi

KANIWABO yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka