Nyagatare: Aborozi barasaba imiyoboro y’amazi mu nzuri
Aborozi mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga barifuza ko mu nzuri zabo hagezwamo imiyoboro y’amazi kuko uburyo busanzwe bukoreshwa bwo gufata amazi y’imvura mu mahema yabugenewe amazi aba adahagije ku buryo igihe cy’impeshyi bayabura.

Aborozi benshi mu Karere ka Nyagatare mu nzuri zabo habamo amahema afata amazi (Damsheets) kubera ko hariho nkunganire ya Leta ariko nanone mu gihe cy’impeshyi amazi aba yafashwe aba makeya bikaba ngomba ko hiyongeraho ibindi bishoro.
Umwe ati “Damsheet yarakamye kubera izuba ryatse igihe kinini ubu kubona amazi ni ukujya ahari amadamu (ibidendezi by’amazi), kandi ubu buryo nabwo si bwiza kuko inka itabonye ubwatsi buhagije ikongeraho urugendo urumva nta mukamo kandi ni imvune.”
Ikindi ngo guhurira ku mariba ari inka zivuye mu nzuri zitandukanye hashobora kubaho kwanduzanya indwara.
Bifuza ko bishobotse mu nzuri hashyirwamo imiyoboro y’amazi kuko aribwo babona menshi ahagije ku buryo baba bafite ikizere ko no mu gihe cy’impeshyi inka zidasohoka mu nzuri zijya gushaka amazi.
Ati “Dufite amazi yo mu miyoboro, twajya tuyashyira mu mahema ku buryo igihe yabuze tutagira ikibazo uko abonetse tukongera gushyira mu mahema ariko kwizera ay’imvura gusa n’izuba ry’inaha biragoye cyane.”
Ikindi ni uko imodoka zagenewe akazi ko kuvoma amazi ziyabagezaho ahenze ku buryo buri wese atabyigondera.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Ubukungu, Matsiko Gonzague, yabwiye RBA ko iki kibazo cy’amazi mu nzuri kizwi ariko kizakemurwa n’itangira ry’umushinga wa Muvumba Multi-Purpose Dam, urimo gushyirwa mu bikorwa.
Avuga ko uretse kuba uyu mushinga witezweho kuzatanga umuriro w’amashanyarazi ngo uzanageza amazi mu nzuri by’umwihariko mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga.
Yagize ati “Amazi tuzakura muri uyu mushinga hazaba harimo n’azafasha aborozi kugira ngo bayabone mu nzuri kandi binakemura ikibazo cy’ubuke bw’amazi dufite mu Karere ka Nyagatare.”
Ohereza igitekerezo
|