Nyagatare: Abihishe inyuma y’iy’ubakwa ritemewe bagiye guhanwa
Mu gihe bamwe mu baturage b’umudugudu wa Nshuli akagali ka Rutare umurenge wa Rwempasha bavuga ko kuba barakomeje kubaka amazu bari babujijwe kubaka mbere, atari ugusuzugura ubuyobozi ahubwo babyemerewe n’abayobozi bw’umudugudu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwo bwemeza ko aya mazu agiye gukurwaho n’abayobozi babyihishe inyuma bagahanwa.
Amazu menshi yo muri uyu mudugudu yubakishijwe inkarakara. Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko abubatse mbere y’uko uyu mudugudu ushyirwa mu mujyi iki cyemezo cyo kubaka amazu ajyanye n’ayateganijwe ku gishushanyo mbonera kitabareba keretse bagiye gubabwa igihe bakavugurura. Gusa ngo abubaka ubu bagomba gukurikiza amabwiriza ajyanye n’imyubakire mu mujyi.

Barigira Janvier yaguze ikibanza muri uyu mudugudu aturutse mu karere ka Burera mu mezi atatu ashize. Yatangiye kubaka inzu y’inkarakara arahagarikwa ariko aranga akomeza kuyubaka. N’ubwo yabikoze, we avuga ko ngo atari ugusuzugura ubuyobozi kuko n’abamwemereye gukomeza kubaka ari abayobozi.
Yagize ati “Bambujije gukomeza kubaka ariko umukuru w’umudugudu aranyemerera. Njye rero ndumva nta kosa mfite. Inzu bashaka ko nubaka nta bushobozi nabona bwo kuyubaka. Nibakuraho iyi bazanyereka aho njya gutura. ”
Umuyobozi w’umudugudu wa Nshuli, Mutagoma Richard, yavuze ko amze ibyumweru bibiri mu buyobozi bw’umudugudu, akaba nta burenganzira yahaye abubaka mu buryo butemewe, dore ko amaze iminsi mike mu nshingano kurusha iyo bamaze bubaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu muri Nyagatare yavuze ko Muhire Ildephonse, wahoze ari umukuru w’umudugudu yakuweho kubera kurebera yareberaga iyubakwa mu kajagali muri uyu mudugudu. Uyu muyobozi w’akarere yemeje ko igishushanyo mbonera kigomba gukurikizwa.
Aba baturage ngo bakomeje kubaka kandi barahagaritswe inshuro ebyiri, ariko barenga ku mabwiriza bari bahawe. Ubu ngo ikigiye gukorwa gukorwa ngo ni ukubahiriza amabwiriza ajyanye n’imyubakire y’umujyi.
Agira ati “Abubatse barahagaritswe, amazu yabo agomba gukurwaho bityo bibere n’abandi urugero rwo kubaha amabwiriza baba bahawe n’ubuyobozi n’inzego zigena iby’imiturire n’imyubakire.”
Muganwa Stanley kandi avuga ko uretse Muhire Ildephonse wahagaritswe ku kuyobora uyu mudugudu, n’abandi bayobozi mu nzego za Leta nabo bagomba guhanwa hakurikijwe amategeko agenga umukozi wa Leta. Muri ibi bihano ngo harimo kwirukanwa ku mirimo bakoraga ndetse n’ibindi bihano byateganywa.
Guhera mu mwaka wa 2010 uyu mudugudu wa Nshuli washyizwe mu gice gifatwa nk’umujyi wa Nyagatare. Inzu zahagaritswe kubakwa ni eshanu, ariko benezo bakomeje kubaka uko bisanzwe, uretse inzu imwe. Mu bahagaritswe kubaka bakabirengaho harimo n’urusengero rwa EAR mu mudugudu wa Nshuli.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abantu bashyira leta mumakosa bajye bahanwa byintanga rugero, njye kurinjye aba nabashyira muri za Nyagarwanda zirirwa zangisha ubuyobozi abaturage, bajye bahanwa by’umwihariko,