Nyagatare: Abesheje umuhigo wa mituweli babishimiwe

Imidugudu 33 mu kKarere ka Nyagatare yesheje umuhigo wo kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%, yahawe ibyemezo by’ishimwe.

Abesheje umuhigo wa mituweli babishimiwe
Abesheje umuhigo wa mituweli babishimiwe

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Kanama 2021, kibera muri sitade y’Akarere ka Nyagatare.

Mu midugudu 33 yashimiwe harimo itatu yo mu Kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwisirabo, Mutesa Hope, avuga ko icyatumye mu midugudu itanu bafite itatu ibasha kwesa umuhigo wa Mituweri 100%, ari imbaraga bashyize mu bukangurambaga ndetse n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ati “Byari mu bihe bya Covid-19 ku buryo tutabashaga gukora inama ariko twigabanyije mu masibo, buri muntu yabaga afite amasibo abiri akurikirana, tumenya abaturage n’ibibazo bafite, ariko icyadufashije cyane n’amatsinda n’ibimina ku buryo abaturage basozaga itsinda cyangwa ikimina bose bajya kwishyura”.

Avuga ko imidugudu isigaye, uwa Karangazi harimo abantu batatu batishoboye ariko na bo barimo gufasha kugira ngo bishyure ndetse n’uwa Humure usigaje batanu kandi na bo ngo icyumweru kimwe baraba bamaze kwishyura bose.

Kalisa Sam umukuru w’umudugudu wa Rubona, umwe mu bahawe icyemezo cy’ishimwe kubera kwesa umuhigo wa Mituweri, avuga ko uyu mwaka basoje kwishyura mu matariki ya nyuma ya Nyakanga, ariko ubutaha bashaka kuzajya bishyura mbere y’uko umwaka wa Mituweri utangira.

Yagize ati “Ubu turashaka ko amatsinda n’ibimina dufite bizajya bisoza mbere y’umwaka wa Mituweri ku buryo twishyura mbere y’ukwezi kwa gatandatu. Ariko twe hari n’ikindi twakoze, dufite konti muri Sacco abantu bizigamaho amafaranga umuntu uko yifite bitewe n’umuryango afite, akabikora buri kwezi, hanyuma kwishyura Mituweri byagera akishyura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko guhemba iyi midugudu bijyanye no gutera ishyaka indi kugira ngo na yo ubutaha izarushanwe.

Avuga ko n’ubwo igihe bari bihaye cyo kuba muri Nzeli abantu bose bazaba bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bishobora kutazashoboka, ariko na none hari gahunda bihaye yo kwegera abaturage hakamenyekana ubundi bwishingizi bakoresha kuko hari ababa babufite ariko ugasanga barabarirwa muri Mituweri.

Ati “Twasabye abayobozi kumenya ingo n’abazigize, kubashyira mu mashyirahamwe cyangwa amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, kumenya abishyuye n’abatarishyuye ariko no kumenya abakoresha ubundi bwishingizi, ababarirwa mu midugudu yabo n’abatakihabarirwa bimutse”.

Guverineri Gasana ashyikiriza icyemezo cy'ishimwe umwe mu besheje uwo muhigo
Guverineri Gasana ashyikiriza icyemezo cy’ishimwe umwe mu besheje uwo muhigo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, aherutse kuvuga ko ku rwego rw’Intara kwishyura ubwisungane mu kwivuza bigeze kuri 78%, mu gihe Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 25 Kanama 2021, imibare igaragaza ko kari kuri 74.7% hatabariwemo abishyurirwa na Leta.

Umurenge wa Mukama ni wo uza imbere mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza na 89.6% mu gihe uwa Rwimiyaga ugaragaramo abarwayi benshi ba Malariya, uri inyuma na 63.1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kugira ubuzima buzuma nuko uba ufite ubwisungane mukwivuza .Kugalitoday turabadhimira cyane mutugezaho amakuru kugihe

Hope yanditse ku itariki ya: 26-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka