Nyagatare: Abayobozi biyemeje kurandura ihohoterwa bahereye ku Isibo

Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bihaye ingamba zo kurandura ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abana, bahereye ku Isibo kuko ingo zifitanye amakimbirane ariho zibarizwa.

Basanga inzego zose zifatanyije ihohoterwa ryaranduka
Basanga inzego zose zifatanyije ihohoterwa ryaranduka

Babitangaje ku wa gatatu tariki ya 03 Gicurasi 2023, mu biganiro by’iminsi ibiri Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa, Empower Rwanda, wagiranaga n’abayobozi b’Utugari n’Umurenge mu Murenge wa Rwimiyaga.

Umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Ijwi rye, uburenganzira bwe’ muri Empower Rwanda, Mbabazi Allen, avuga ko bateguye ibi biganiro bagamije kugaragariza abayobozi mu nzego z’ibanze n’abavuga rikumvikana, uburemere bw’ihohoterwa riri mu miryango kugira ngo bagire uruhare mu kurirwanya no kurikumira, mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati “Abayobozi mu nzego z’ibanze twaganiraga kugira ngo bamenye uburemere bw’ihohoterwa rihari, bityo bagire uruhare mu kurirwanya no kurikumira mu bikorwa bakorera abaturage.”

Umukozi w’Umurenge wa Rwimiyaga ushinzwe Imibereho myiza, Mushimiyimana Evode, avuga ko abayobozi babigize ibyabo ihohoterwa mu miryango ryarangira, kuko babana nabo umunsi ku wundi.

Avuga ko ubumenyi bungutse bagiye kubugeza kuri bagenzi babo, kugira ngo bafatanye kurwanya no gukumira ihohoterwa bahereye mu Isibo.

Yagize ati “Tugiye guhugura abayobozi bagenzi bacu uhereye mu Isibo, kugira ngo tubyumve kimwe noneho tumanuke hasi dufashe abaturage. Ikindi kandi twihaye ingamba yo kubarura ingo ziri mu makimbirane kugira ngo tube arizo duheraho dufasha.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, Bagabo Anthony, avuga ko ihohoterwa rigenda rifata indi ntera mu Karere ka Nyagatare, kuko gahora ku mwanya wa mbere mu gusambanya abana.

Mbabazi Allen avuga ko abayobozi bafite inshingano ikomeye yo kurandura ihohoterwa
Mbabazi Allen avuga ko abayobozi bafite inshingano ikomeye yo kurandura ihohoterwa

Avuga ko ariko ubufatanye bw’abayobozi bose uhereye ku Isibo, bwagabanya iri hohoterwa kandi ku kigero cyiza.

Agira ati “Ikiriho ni ukongera kwisuzuma kugira ngo dukosore ibitagenda neza, urebe aho umuyobozi yateshutse ku nshingano ze niba hari ikibazo agomba gukurikirana, acyiteho, agikurikirane kugeza ugomba kubona ubutabera abubonye, kandi bidufashe kubona umusaruro wo kugabanya ihohoterwa, cyane irikorerwa abangavu.”

Abanyamadini n’amatorero bo basanga bashyizemo imbaraga mu nyigisho batanga buri munsi, byafasha mu kurandura ihohoterwa kuko bigisha urukundo no kwirinda ibyaha, kandi uwazumvise neza urugo rwe rutagaragaramo ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka