Nyagatare: Abayobozi basabwe kwirinda inda nini kandi bakegera abaturage
Kwirinda inda nini, kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage no guharanira ko batera imbere nibyo byasabwe abayobozi kuva ku rwego rw’akarere kugera ku mudugudu mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 07/10/2014, ubwo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yifatanyaga nabo mu nteko rusange y’akarere.
Iyi nteko rusange yari igamije gushakira hamwe icyatuma akarere ka Nyagatare karushaho gukataza mu iterambere. Hari kandi kungurana ibitekerezo ku buryo abaturage barushaho kwegerwa ibibazo byabo bigakemukira hafi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred yavuze ko aka karere gafite imbogamizi zishingiye ku bimukira benshi. Ngo mu myaka 5 ishize abaturage biyongereyeho 83 ku ijana, ibi bikaba imbogamizi kuko kubakorera igenamigambi bigorana bikanatuma akarere kataza ku isonga mu mihigo.

Mu bindi byagaragajwe ko ari imbogamizi mu karere ka Nyagatare ni imikoreshereze mibi y’ubutaka. Guverineri Odette Uwamariya yasobanuye ko iki kibazo cyatangiye mu mwaka wa 2012. Mu nzuri 7050 zatanzwe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, 24 ku ijana byazo zarahinzwe, aha akaba yatunze urutoki abayobozi b’imidugudu kubigiramo uruhare.
Guverineri Uwamariya yongeyeho ko 60 ku ijana by’ibibazo intara yakira bituruka mu karere ka Nyagatare, bigaterwa n’abayobozi kudakemura ibibazo by’abaturage.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nteko rusange, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yashimye umwanya aka karere kabonye mu mihigo ariko na none avuga ko atariwo wari ukwiye.

Minisitiri Kaboneka ibi abishingira ku kuba akarere gafite ubutaka buhagije kandi bwabyazwa umusaruro Nyagatare ikaba ikigega cy’igihugu. Kuri we avuga ko kuba akarere ka Nyagatare karabaye aka 9 mu mihigo ishize ari uko habuze ubushake n’ubwitange bw’abayobozi.
Yabasabye kureba inyungu rusange, kuba intangarugero, kwirinda inda nini kuko zidindiza iterambere, ndetse no kwegera abaturage bakabatega amatwi.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
izi nama bahawe na minaloc bazikurikize maze barebe ko ubutaha aka karere katazaba aka mbere kandi ighe kinini kuko ntacyo kakwitwaza uretse wenda ubuyobozi bubi