Nyagatare: Abayobozi basabwe kubwira abaturage ururimi bumva

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko yasabye abayobozi mu karere ka Nyagatare kujya baganiriza abaturage bagamije ko bagira icyo batahana, birinda kuvanga indimi kuko hari benshi batagira icyo bakura muri urwo ruvangitirane rw’indimi.

Uwizeyimana Evode avuga ko hari abayobozi baganiriza abaturage bakagenda ntacyo bajyanye.
Uwizeyimana Evode avuga ko hari abayobozi baganiriza abaturage bakagenda ntacyo bajyanye.

Uwizeyimana Evode umunyamabanga wa Leta muri MINIJUST, avuga ko hari abayobozi baganiriza abaturage ariko bikarangira ntacyo batahanye kubera kutumvikana mu rurimi ruvugwa.

Ati “Iyo umuyobozi atangiye akabwira abaturage ngo “Ishuzi zanyu mwareyizinze twazumvise tugiye kudiringa nazo ngo turebe twazaduresinga”, ugasanga aravuga ibintu bitumvikana gusa.”

Bisobanuye ngo “ibibazo byanyu twabyumvise tugiye gushaka uko byakemurwa.”

Minisitiri Uwizeyimana Evode avuga ko umuyobozi ugiye kuganiriza abaturage akwiye kubanza kureba abo aribo bakaba ari nabo bagena ururimi utangamo ubutumwa.

Uwizeyimana Evode kandi yasabye abaturage ba Nyagatare kudasinda amahoro kuko ari ukwaya.

Hakozwe umuganda wo gucukura umuyoboro w'amazi mu mudugudu wa Burumba utagiraga amazi meza.
Hakozwe umuganda wo gucukura umuyoboro w’amazi mu mudugudu wa Burumba utagiraga amazi meza.

Avuga ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere bityo gukorana n’inzego z’umutekano ku muntu babonye batazi.

Avuga ko umutekano uhenda kuko kugira ngo uboneke hari abatanze amaraso yabo arameneka.

Agira ati “ Kugira ngo uyu mutekano uboneke bamwe mu ngabo zahoze ari iza RPA zatanze amaraso yazo, urwo rugamba rwasabye ibitambo byinshi, ntabwo mugomba kwirara ngo amahoro muyasinde mwibaze ko adahenda burya ni ukwaya.”

Minisitiri Uwizeyimana kandi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko akurura impfu cyangwa ubukene.

Avuga ko gahunda zose zireba umuryango zigomba kumvikanwaho cyane nko kuboneza urubyaro.

Ati “ Rimwe ugasanga umugore yijyana kwa muganga kuboneza urubyaro umugabo atabizi, akajya anywa ibinini yihishe hashira igihe umugabo yabona umugore adatwita intambara ikavuka, sibyo mugomba gufatanya.”

Yasabye abaturage kandi kwirinda ruswa gutanga amakuru ku bayibaka no kutagura serivise zitangirwa Ubuntu.

Yabitangaje kuri uyu wa 27 Mata mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wakozwe hacukurwa umuyoboro w’amazi wa kilometero 2 mu mudugudu wa Burumba akagari ka Barija umurenge wa Nyagatare.

Ni umuganda abayobozi mu nzego zifite aho zihurira n’ubutabera bari mu mwiherero mu karere ka Nyagatare bifatanijemo n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka