Nyagatare: Abayobozi b’Amasibo batangiye gusinya imihigo yo kwirinda Covid-19

Mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bwa Covid-19, bamwe mu bayobozi b’amasibo batangiye gusinya imihigo yo kwirinda icyo cyorezo utabyubahirije akabibazwa.

Biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19
Biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19

Akagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi ni ko kabimburiye utundi, aho abayobozi b’Amasibo 49 bagiranye imihigo yo kwirinda Covid-19 n’abayobozi b’imidugudu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwisirabo, Mutesa Hope, avuga ko impamvu ba mutwarasibo biyemeje kugira uruhare runini mu gukumira Covid-19, ari uko hari abantu bakigaragara hirya no hino batubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Ati "Nyuma yo kubona ko hari abantu bagenda bagaragara batambaye udupfukamunwa, ba mutwarasibo biyemeje ubwabo kunoza ubukangurambaga, kugira ngo abaturage bose barusheho kumva akamaro ko kubahiriza amabwiriza ndetse banamenye ububi bw’icyorezo barusheho gukaza ingamba".

Urutse kurushaho kwigisha abaturage ububi bwa Covid-19 no kurushaho kubahiriza amabwiriza, ba mutwarasibo baniyemeje kumenya ingo zirimo abarwayi, bakamenya imibereho yabo ndetse bakanabafasha ku byo bakeneye kugira ngo badasohoka bakaba bakwirakwiza indwara.

Abayobozi b’Amasibo bakazafatanya n’abayobozi b’imidugudu muri ubwo bukanguramba, ubirenzeho akajya abibazwa.

Agira ati "Gukumira icyorezo cya Covid-19 bigomba gukorwa n’Abanyarwanda twese mu gihe hakigaragara abantu batambaye udupfukamunwa, ni bo batuma indwara idacika nyamara twese tubigize ibyacu yacika burundu".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, aherutse gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu babonye batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo abatambara udupfukamunwa ndetse no gusengera ahatemewe.

Kuri ubu ngo bamaze kuvugana n’abayobozi b’amadini n’amatorero kugira ngo barusheho kwegera abayoboke babo, barekere kurenga ku mabwiriza basengera ahatemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka