Nyagatare: Abayisilamu basangiye ifutari n’abarwayi bo mu bitaro bya Nyagatare
Ubutumwa bwo kugira umutima ufasha, urukundo n’ubwitange nibwo bwagarutsweho mu gikorwa cyahuje Abaislam bo mu karere ka Nyagatare n’abarwariye mu itaro by’aka karere aho basangiye ifunguro rizwi ku ifutari tariki 28/07/2013.
Iki gikorwa cyatangijwe n’inyigisho zitandukanye zatanzwe n’abashehe bari bitabiriye uyu muhango, mu guhumuriza abarwayi bakaba babwirwa ko kurwara atari igihano ahubwo rimwe na rimwe aba ari ikigeragezo gitanzwe n’Imana kugira ngo irebe ubwihangane bwa muntu ari nabyo byagarutsweho na Nshimiyumuremyi Abubakar.
Murwanashyaka Al Bashil ni Imamu mukuru w’umusigiti wa Nyagatare, avuga ko bakoze iki gikorwa bagikomora ku ntumwa y’Imana Muhamad dore ko no mu mahame ya Islam harimo kugira neza no gutanga inyigisho zubaka imitima y’abantu, kuko mu gisibo aribwo banaboneraho kwisuzuma bakareba mu gihe gishize ndetse n’aho bagana.
Iki gikorwa abarwayi bakibonye nk’icy’agaciro,kuko ngo aba baislam baberetse ko batari bonyine ahubwo bafite n’abandi babitayeho.
Mariyamungu Regine yagaragaje ibyishimo afite nyuma yo gusangira ifutari n’abasiramu, anasaba andi madini kujya bakora igikorwa nk’iki cyakozwe.
Mu izina ry’umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Kayiranga Vital avuga ko ari igikorwa gishimishije anashishikariza andi madini kuza gufasha kuko bo nk’ibitaro icyo bakora ni ugutanga imiti, ariko bakaba bakeneye abafatanyabikorwa mu bindi bikenerwa n’abari kwa muganga.
Usibye gusangira iri funguro rifatwa mu gisibo gitagatifu cya Ramadhan, abasiramu bo mu karere ka Nyagatare batanze ibikoresho by’isuku birimo amasabune kubarwayi bo mu bitaro bya Nyagatare.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|