Nyagatare: Abaturage beretse u Bwongeleza ko bafite igihugu kidakwiye gusuzugurishwa inkunga gihabwa
Abaturage b’utugari twa Nyagatare, Barija na Nsheke tumwe mu tugize umurenge wa Nyagatare, bazindukiye mu gikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza banayisaba kurekura byihutirwa Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza.
Igikorwa cyo kwamagana Leta y’u Bwongereza cyatangijwe n’urugendo ku maguru kuva muri rondpoint mu mujyi wa Nyagatare kugera kuri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, kuri uyu wa kane tariki 25 Kamena 2015.

Hatangiwe ubutumwa bwo kwamagana Leta y’ubwongereza no kuyisaba ko umunyarwanda Karenzi Karake wafatiwe muri iki gihugu yarekurwa nta mananiza.
Nyirahabineza Jane umuturage w’umudugudu wa Nyagatare ya 2 avuga ko ifatwa rya Gen Karenzi Karake, ari ugupfobya Jenoside n’agasuzuguro ku banyarwanda no gushaka ko abantu bahora baganya.
Yavuze ko bagakwiye gufata abakoze Jenoside aho gufata uwagize uruhare mu ihagarikwa ryayo. Yemeza ko ntakindi abongereza bagamije uretse gushaka gusubiza Abanyarwanda mu mahano ya Jenoside.

Kuba igihugu cy’ubwongereza kiri mu bitera u Rwanda inkunga nyinshi ngo ntibakwiye kubyitwaza ngo basuzugure abanyarwanda.
Zawadi Innocent avuga ko u Rwanda ari igihugu kigenga gifite agaciro kidakwiye gusuzugurwa. Kuri we ngo inkunga abongereza batanganga bayihagarika ariko abanyarwanda bagahabwa amahoro n’umutekano.
Uretse abatuye umurenge wa Nyagatare bari bitabiriye ku bwinshi kwamagana Leta y’ubwongereza no mu yindi mirenge igize akarere ka Nyagatare iki gikorwa cyakozwe.
General Karenzi Karake yafashwe ari mu butumwa bw’akazi mu gihugu cy’u Bwongereza. Yafashwe ku busabe bw’igihugu cya Espagne bwo mu mwaka wa 2007.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|