Nyagatare: Abaturage barenga ibihumbi bitatu bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Sosiyete icuruza ibijyanye n’itumanaho rya Internet yitwa Liquid Telecom yatanze miliyoni 10 zo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) abaturage batishoboye bo mu Karere ka Nyagatare.

Sam Nkusi umuyobozi wa Liquid Telecom (wambaye ingofero y'urugara) yashyikirije Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba sheki ya miliyoni 10
Sam Nkusi umuyobozi wa Liquid Telecom (wambaye ingofero y’urugara) yashyikirije Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba sheki ya miliyoni 10

Sam Nkusi uyobora iyo sosiyete avuga ko umuturage atagira imibereho myiza n’ubuzima bwiza mu gihe adashobora kwivuza.

Nkusi avuga ko bahisemo kwishyurira abatishoboye kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze bityo babashe gukora biteze imbere.

Avuga ko Kompanyi itera imbere ari uko ifite abakiriya benshi kandi bakaba bataboneka mu gihe hari abatabasha kwivuza.

Ati “N’abatishoboye dukwiye kubateza imbere, nka Kompanyi turatera imbere ariko iyo duteye imbere dusize wa muturage inyuma nta n’ubwo noneho azaba n’umukiriya wacu, ubucuruzi bwacu ntibuzakura, urebye iyo tubafashije tuba twifashije.”

Karake Jean Nepo wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyenkwanzi, Umurenge wa Karama ashima inkunga batewe kuko igiye kubafasha kubona ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Kabisa yatwunganiye kuko twari dufite ikibazo cy’uko tutazabona mituweli uyu mwaka. Buriya ni Imana yamuvugiyemo. Turashimira Perezida wa Repubulika we mbarutso y’abagiraneza, azakomeze ayobore u Rwanda.”

Guverineri Mufulukye Fred yeretse abaturage ko amafaranga yabonetse hasigaye kuyashyikiriza akarere kagahitamo abo kishyurira
Guverineri Mufulukye Fred yeretse abaturage ko amafaranga yabonetse hasigaye kuyashyikiriza akarere kagahitamo abo kishyurira

Mu Karere ka Nyagatare, umwaka wa mituweli ushize wasize abaturage 85.3% ari bo bafite ubwisungane mu kwivuza.

Kuva uyu mwaka watangira, abaturage 43.5% bo muri ako karere ni bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, habarirwamo abatishoboye bishyurirwa na Leta bakaba bamaze kuba 51.7% hashingiwe kuri raporo yo ku wa 26 Nyakanga 2019.

Sheki ya miliyoni 10 yashyikirijwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, amafaranga akazahabwa Akarere ka Nyagatare agenewe, noneho hakazatoranywa abaturage batishoboye ibihumbi 3,333 bazishyurirwa mituweli hifashishijwe iyo nkunga ya Liquid Telecom.

Uretse kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza, Liquid Telecom kandi ivuga ko hari n’amashuri ataratangazwa umubare azahabwa umuyoboro wa Internet cyane cyane ayegereye umupaka kugira ngo bizorohereze abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ikoranabuhanga ndetse n’abarimu babone uko bakora ubushakashatsi ku masomo bigisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka