Nyagatare: Abaturage barasabwa kudahinga imyaka miremire mu bibanza byo mu mujyi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Ingabire Jenny, arasaba abahinga mu bibanza byagenewe inyubako zo guturamo mu mujyi wa Nyagatare, guhinga imyaka migufi, cyane cyane imboga n’imbuto, hirindwa ko imyaka miremire iba indiri y’abajura.

Imyaka miremire nk'imyumbati ntiyemewe mu mjyi rwagati
Imyaka miremire nk’imyumbati ntiyemewe mu mjyi rwagati

Guhera mu mwaka wa 2015, Njyanama y’Akarere ka Nyagatare yafashe umwanzuro wo kubuza abantu guhinga imyaka miremire mu mujyi wa Nyagatare hagamijwe kwirinda abajura.

Icyo gihe abaturage bemerewe guhinga ibishyimbo n’ubunyobwa cyangwa ibirayi bagacika ku bigori, amasaka n’imyumbati kuko abajura bakwihishamo bwakwira bakiba. Nyamara bimwe mu bibanza mu mujyi wa Nyagatare bihinzemo ibigori n’imyumbati.

Ingabire avuga ko n’ubwo babihinze bitemewe kandi hari n’ababihaniwe, ati "Ni byo koko birabujijwe ahubwo ubu uwo mwanzuro wo guhinga imyaka migufi waravuguruwe, hemezwa ko ahubwo hahingwa imboga n’imbuto. Hari abo twahannye ariko ibihano si byo dushyira imbere".

Uwamahoro Francine wo mu mudugudu wa Nyagatare ya gatatu, na we yemeza ko imyaka miremire ari indiri y’abajura bityo kuyibabuza ntacyo bitwaye, ariko na none ngo babareka bakayihinga mu nkengero z’umujyi.

Ati "Ibigori, imyumbati n’amasaka birabangamye mu mujyi rwose, abajura bihishagamo bakatwiba. Ntibwacyaga batagize aho biba. Ubu ubujura bwaragabanutse kuva aho bihagarikiwe, ariko na none badufashije mu nkengero z’umujyi twahahinga nibura ibigori".

Abarebwa n’icyemezo cyo kudahinga imyaka miremire ni abatuye mu midugudu ine y’Akagari ka Nyagatare, harimo Mirama ya mbere, akagari kose ka Barija ukuyemo umudugudu wa Burumba ndetse n’umudugudu wa Nsheke akagari ka Nsheke

Ingabire asaba abaturage kumva ko kubuzwa guhinga imyaka miremire ari bo bifitiye akamaro kuko umujura atiba utarayihinze gusa, ahubwo n’uwayihinze bimugeraho.

Agira ati "Abaturage bakwiye kubyumva ku bw’inyungu zabo, iki gihembwe cy’ihinga gitaha tuzaganira na bo, ubukangurambaga busaba guhozaho. Icyakora n’ibihano turaza kubyongera aho gucibwa amande gusa noneho uwabihinze abuzwe no gusarura".

Ubundi ibihano bihabwa uwahinze imyaka miremire mu mujyi acibwa amande angana n’Amafaranga y’u Rwanda 10,000 kugera ku 20,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka