Nyagatare: Abaturage barasabwa kubahiriza amategeko no kubana neza na bagenzi babo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arasaba abaturage kubana neza na bagenzi babo no kubahiriza amategeko.

Duhawe n'umugore we bagirwa inama yo kubana neza n'abandi kandi bakubaha amategeko
Duhawe n’umugore we bagirwa inama yo kubana neza n’abandi kandi bakubaha amategeko

Abitangaje mu gihe umuturage witwa Ali Aboubakar Duhawe, ashinja Akarere ka Nyagatare kumuhemukira no kutubahiriza ibyo kemeranyije n’izindi nzego nkuru z’Igihugu.

Uyu Duhawe avuga ko yakuwe mu mitungo ye imbere ya stade ya Nyagatare, akodesherezwa inzu ahantu hitwa Barija.

Avuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwari rwasabye Akarere kumuha ikibanza bakanakimwubakira, ndetse ngo akanahabwa ingurane y’ibikorwa bye aho yimuwe.

Ati “Abavunyi bari bampesheje ikibanza nk’intangiriro yo gukemura ikibazo, bakacyubaka ndetse bakampa n’ingurane y’ibikorwa nari mpafite aho imbere ya stade.”

Yemera ko mu byasabwe Akarere, icyo kubahirije ari ikibanza yahawe gusa ariko nticyubakwa ndetse ngo n’amafaranga Umuvunyi mukuru wungirije, Mukama Abbas, yatanze ngo yo kugura sima yo kumwubakira ntazi aho aherereye. Icyakora yemera ko ibyo avuga byose nta nyandiko abifitiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko ntacyo uyu muturage abaza Akarere kuko inkunga kamuhaye ihagije, yakayihereyeho agakora kuko afite n’imbaraga.

Avuga ko Duhawe n’undi muturage bagurishijwe ikibanza kimwe hanyuma barakiburana mu nkiko, uwari waguze mbere aba ari we ugitsindira.

Duhawe yajuririye iki cyemezo Urukiko ntirwakira ikirego cye. Ngo yagiye mu nzego zose harimo Urwego rw’Umuvunyi ndetse agenda anagirwa inama kenshi n’Ubuyobozi, mu nzego zitandukanye harimo na Sena mu bihe bitandukanye, Abasenateri basuye Akarere ka Nyagatare.

Avuga ko icyo Akarere kagomba kumufashisha yakibonye, ahandi akwiye kubana neza n’abandi baturage kandi akubahiriza amategeko.

Ati “Nk’umuturage wacu wahuye n’ibibazo twaramufashije ahabwa ikibanza, afashwa kubona icumbi ahabwa 60,000Frs, ubu yabaga mu nzu y’undi muturage yaranze kumwishyura no kuyivamo.”

Akomeza agira ati “Icyo tumusaba ni ukubana neza n’abandi baturage no kumvira amategeko, akanibutswa ko ikibazo cye cyagiyemo inzego zose za Leta n’inkiko, akwiriye kumvira icyo izo nzego zose zamusabye, ubundi agatuza.”

Ikindi ni uko ngo akwiye kubaha ibyo yemereye Urwego rw’Umuvunyi, ko ikibazo kirangiye akareka gukomeza kuruhanya.

Mu myaka ibiri ishize ngo yari yarahawe ikibanza i Rutaraka/Ryabega, yanga kujyayo avuga ko atari urwego rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka