Nyagatare: Abaturage barasaba abayobozi kurushaho kubegera

Abaturage mu Karere ka Nyagatare barasaba nyobozi y’Akarere, kurushaho gukorana neza no gusuzuma ko ibyo bashinze umukozi runaka yabigezeho, ndetse no kurushaho kubegera kugira ngo bagumane umwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare yamurikiye abaturage igikombe begukanye, bamusaba kurushaho kubegera
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yamurikiye abaturage igikombe begukanye, bamusaba kurushaho kubegera

Babitangaje nyuma y’uko, Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu kwesa imihigo, umwaka wa 2021-2022 n’amanota 81.64%.

Akarere ka Nyagatare kaherukaga uyu mwanya mu 2006, ahandi kakaba kazaga mu myanya yo hagati.

Nkuranga John Bosco avuga ko yashimishijwe n’iyi ntsinzi, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe.

Yagize ati “Duheruka uyu mwanya ku gihe cya Gashemeza Robert, ubu tuvuye ku mwanya wa 13 tubaye aba mbere, biragaragara ko byose bishoboka abantu babigize ibyabo, cyane abayobozi. Ariko nanone ubu abayobozi bagiye ku gitutu cyo kuguma kuri uyu mwanya, kuko ababaye aba nyuma nabo barashaka kuza imbere.”

Yifuza ko komite nyobozi yarushaho gukorana neza kandi buri wese akagira uruhare mu gukurikirana ko ibyo agombaga gukora byagezweho, ariko nanone bakarushaho kwegera abaturage kuko bakora ibyo ubuyobozi bubasabye kugira ngo babashe kuguma kuri uyu mwanya.

Ati “Bakomeze bakorane, ubundi ntawukora wenyine, bubake ikipe bayihe imbaraga n’umwanya ariko bakanakurikirana ko abo bahaye inshingano bazujuje. Ikindi batwegere dukorane kuko umuturage akora icyo ahawe.”

Hadari Hillay, umworozi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko yashimishijwe n’uyu mwanya yemeza ko ari umusaruro wo kurushaho kwegera abahinzi n’aborozi.

Ati “Ibyo bakoze babikomeze, aka Karere gakungahaye ku buhinzi n’ubworozi, icyabaye abakora iyi mirimo baregerewe, niba rero bifuza tugumana uyu mwanya ni barusheho kutwegera.”

Bishimira igikombe
Bishimira igikombe

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko bakiriye neza umwanya babonye kandi bigaragaza ko bishoboka mu gihe abantu bashyizemo imbaraga.

Ariko nanone ngo birabaha imbaraga zo gukora ibindi byisumbuye, ikirushijeho ariko ngo ni uruhare rw’abaturage mu kwiteza imbere ubwabo.

Asanga urufunguzo rwo kugumana uyu mwanya ari ukurushaho kwegera abaturage, bategurane imihigo ndetse banafatanye kwisuzuma aho bayigeze bayishyira mu bikorwa, kuko binatuma ibyabakorewe biramba.

Yagize ati “Abayobozi ni ukuva mu biro bakajya kubana n’abaturage, niyo mpamvu n’abayobozi b’Utugari twabahaye moto, kugira ngo bajye mu baturage babane nabo, bategurane imihigo, bayikurikiranire hamwe, basuzume aho igeze bari kumwe kugira ngo n’uburambe bw’ibikorerwa abaturage bugerweho kuko baba babigizemo uruhare.”

Akarere ka Nyagatare umwanya mubi kagize mu kwesa imihigo ni mu 2016-2017, aho kabaye aka 28.

Abayobozi b'Uturere twa Nyagatare, Huye na Rulindo bashyikirijwe ibikombe nk'Uturere twaje mu myanya y'imbere mu mihigo
Abayobozi b’Uturere twa Nyagatare, Huye na Rulindo bashyikirijwe ibikombe nk’Uturere twaje mu myanya y’imbere mu mihigo

Imihigo 105 kari gafite kakaba karayesheje ku kigero cya 81.64%, ariko intego akaba ari ukwigira imbere byashoboka bakagera ku 100%, mu gihe baba barushijeho kwegera abaturage no gukorana nabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka