Nyagatare: Abatunzwe no guhingira amafaranga barataka ibura ry’akazi

Abaturage basanzwe batunzwe no guhingira amafaranga abatunga barataka ibura ry’akazi kuko n’akabonetse ngo bahembwa macye cyane atabasha guhahira urugo.
Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare gukora mu murima w’ibigori, amasaka cyangwa ibishyimbo ntihabarwa umubyizi ahubwo babara umubare w’ibyate (intambwe) yakoze.

Bazindutse baje gushaka akazi, babwiwe amafaranga bakorera bamwe bahitamo kwitahira
Bazindutse baje gushaka akazi, babwiwe amafaranga bakorera bamwe bahitamo kwitahira

Henshi cyate kimwe kingana n’intambwe 10 ku 15, umuntu agahinga ahangana n’imbaraga ze, uhinze byinshi nawe agahembwa menshi.

mu itera ry’ibigori, icyate kimwe umuhinzi yagihingiraha hagati y’amafaranga 1,500 na 2,000 uko imirimo y’ubuhinzi yagiye igabanuka ni nako amafaranga nayo yagiye agabanuka.

Abahinzi babarirwa muri 50, twabasanze mu Mudugudu wa Mugali Akagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare ku murima wa hegitari enye zihinzeho ibigori.

Nyiri umurima utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko hegitari imwe kuyitera ifumbire no kuyibagara ari amafaranga 35,000 ahasigaye abashoboye bayifata bakagabana bijyanye n’uko buri wese yakoze.

Abahinzi bamwe batangiye kwikubura baragenda bavuga ko ayo mafaranga ari macye cyane ntacyo yabamarira.

Umwe yagize ati “Hegitari ibamo ibyate 66 ubwo urumva ugabanyije na 35,000, icyate kimwe ni amafaranga 530 noneho wabanje gushyira ifumbire ku bigori, urumva ko utakora ibyate birenze bibiri. Ubwo se ayo mafaranga wayahaha iki koko?”
Uwitwa Samuel wari uvuye mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri aje gushaka akazi, yavuze aho gukorera ubusa yabireka kuko nanone ayo yahembwa atabasha guhahira umuryango we.

Ariko nanone bamwe bavugaga ko impamvu bahenzwe byatewe n’uko baje gushaka akazi ari benshi.

Ati “Impamvu aduhenze ni uko abona turi benshi iyo haza abantu 10 cyangwa 20 aba aduhaye amafaranga menshi none rero akazi karabuze niyo mpamvu buri wese yazindukanye isuka. Gusa ibi bizatuma duhorana inzara rwose.”

Nyiri umurima we yavugaga ko adashobora kongera amafaranga kuko yatanze menshi atera imbuto ndetse banabagara bwa mbere byongeye akaba atanizeye ikirere.

Yagize ati “Urumva natanga amafaranga arenze ayo bigashoboka koko, natanze menshi mbere. Ubu se imvura ihagarariye aha jye nasarura? Nibemere impinduka ntabwo buri gihe bahora bahembwa hejuru ya 1,500.”

Hagati aho, aba bantu batunzwe n’ubuhinzi baribaza akandi kazi bazagukora kugira ngo batunge imiryango yabo kuko bigaragara ko akazi mu buhinzi kagenda karangira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka