Nyagatare: Abatazirika ibisenge by’inzu ntibazafashwa mu gihe byagurutse

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko abatazirika ibisenge by’inzu zabo bigatwarwa n’umuyaga, batazajya bafashwa kuko baba bagize uruhare mu gusambuka kwazo.

Abaturage bakangurirwa kuzirika ibisenge bagakomeza
Abaturage bakangurirwa kuzirika ibisenge bagakomeza

Abitangaje nyuma y’aho ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2022, haguye imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’urubura, igasenyera abaturage ndetse imyaka cyane cyane urutoki ikangirika.

Murekatete avuga ko inzu nyinshi zavuyeho ibisenge ari izitaraziritswe ndetse n’ababikoze ngo bakoresheje ibyuma bidakomeye uretse ko ngo hari n’abaziritse nabi inzu yabo.

Avuga ko ubu hatangiye ubukangurambaga bwo kuzirika ibisenge by’amazu aho abantu bibutswa kubigira ibyabo kugira ngo birinde ibiza.

Ati "Abantu bakwiye kubigira ibyabo kuko amazu turengera ni ayabo. No gufasha ntabwo tuzajya dufasha umuntu utaraziritse, yego umuyaga ushobora kuza ufite imbaraga ntitwavuga ngo kuki utaziritse kandi yarabikoze ariko birashoboka kuwukumira tuzirika ibisenge tugahuza ibiti nk’inkuta, kandi urutsinga rwifashishwa tukarukubiranya kenshi kuko aribwo bikomera."

Avuga ko ubu hagiye gushyirwaho icyumba ntangamakuru (Comand Post) kizajya gikusanyirizwamo amakuru ajyanye n’ibiza.

Agira ati “Tugiye gushyiraho comand Post ku rwego rw’Akarere ahazajya hakusanyirizwa amakuru y’ibiza, tukareba Umurenge runaka, niba hari ahantu hakunze kwibasirwa n’ibiza noneho tugateguza abaturage bitaraza, tukamenya ahantu hose dushobora guhura n’ikibazo cy’amazi cyangwa umuyaga kugira ngo tubashe guhangana nabyo.”

Nyiransabimana Therese wo mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka Umurenge wa Nyagatare, hamwe mu hibasiwe cyane n’ibiza inzu ye y’amabati 45 igisenge cyose cyavuyeho.

Kuri ubu acumbikiwe n’umuturanyi ariko inzu bacumbitsemo ni ntoya ku buryo abana barara aho babonye.
Ati “Umuturanyi yaduhaye akazu tuba turimo ariko ni gato ku buryo abana barara aho babonye kuko ntitwayikwirwamo. Dukeneye ubufasha bwo gusubizaho igisenge kuko n’indi twayubatse dufashijwe n’abaturage, uguhaye ibati, igiti gutyo gutyo iruzura.”

Katurebe Joseph we insina ze inyinshi zaraguye ku buryo yibaza aho azakura amafaranga y’ishuri ry’abana, kuko urutoki arirwo rwabishyuriraga.

Agira ati “Abana bigishwaga n’uru rutoki none rwose rwagiye hasi, ubu ndibaza aho nzakura amafaranga y’ishuri byanyobeye, sinzi icyo badufasha rwose.”

Ubwo twakoraga iyi nkuru hari hakibarurwa imibare y’inzu zavuyeho ibisenge ndetse n’amabati yangiritse n’ubuso bw’urutoki n’imyumbati byaguye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka