Nyagatare: Abatarikingiza Covid-19 barasabwa kubikora batazagira serivisi babura

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare wungirije, Nikuze Anne Marie, arasaba abacuruzi mu ngeri zitandukanye gukangurira abakiriya babo kwikingiza Covid-19, abanze kubikora ntibabakire.

Babanje gukora urugendo rwo gushishikariza abikorera n'abaguzi kwikingiza Covid-19
Babanje gukora urugendo rwo gushishikariza abikorera n’abaguzi kwikingiza Covid-19

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza 2021, mu bukangurambaga bugamije gukangurira abacuruzi n’abaguzi kwikingiza icyorezo cya Covid-19. Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Warikingije Covid-19?”

Nikuze avuga ko bwateguwe hagamijwe gukangurira abantu by’umwihariko abacuruzi gukomera ku ngamba zo kwirinda Covid-19 kuko irimo kwiyongera kubera kudohoka.

Ati “Twabiteguye tugamije gushishikariza abikorera n’ababagana kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19, umukiriya yaza agasabwa gukaraba intoki akoresheje amazi cyangwa agahabwa umuti wabigenewe, abantu bagahana intera, bakambara neza agapfukamunwa.”

Abacuruzi bashishikarijwe kutakira amafaranga mu ntoki ndetse n’abaguzi basabwa kujya bishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nirere yasabye abacuruzi kujya babanza kubaza abakiriya babagana niba barikingije Covid-19, abatarikingiza babasaba kutabaha ibicuruzwa.

Nirere arasaba abikorera kutongera kwakira abantu batarikingiza Covid-19
Nirere arasaba abikorera kutongera kwakira abantu batarikingiza Covid-19

Agira ati “Umukiriya ukugana mbere y’uko yinjira mu iduka ryawe ugomba kumubaza niba yarikingije yaba atarabikoze ukamusaba kujya kubikora. Naho utarikingiza byaba byiza ko atakirwa kuko ntakwiye kwinjira mu iduka atikingije.”

Umucuruzi mu Murenge wa Rwimiyaga, Hategikimana Callixte, avuga ko iyi gahunda ari nziza ariko na none bizadindiza ubucuruzi bwabo.

Ariko ngo kubera ko ari amabwiriza kandi n’icyorezo kikaba gikaze, bazabyubahiriza kuko na none abantu bapfuye baba bakiriya bashakaga batakomeza kubabona.

Ati “Bishobora kuzatudindiza ariko na none kubera ko ari amabwiriza kandi bishingiye uko iki cyorezo cyakajije ubukana tugomba kubyubahiriza. Ikindi cyiza nabonye ni uko abagerageje kwinjira tukabahakanira, twagiye kubona nyuma bagarukanye twa dukarita.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko ubu bukangurambaga babutezeho umusaruro ukomeye kuko bushobora gusiga abantu benshi bikingije Covid-19.

Avuga ko Abanyarwanda benshi babayeho mu buzima bakeneramo abacuruzi bitewe n’ibyo bacuruza nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Matsiko arasaba ubufatanye bwa buri wese mu gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19
Matsiko arasaba ubufatanye bwa buri wese mu gushishikariza abantu kwikingiza Covid-19

Ikindi ngo n’ubwo umubare munini w’abaturage mu Karere ka Nyagatare bamaze kwikingiza, ariko na none hari n’abandi bacye batabyumva kubera imyemerere ariko bashobora guhinduka buri wese uhura na bo abigizemo uruhare.

Agira ati “Hari abafite imyumvire y’imyemerere yabo batarumva urukingo ariko kugeza uyu munsi abamaze kwikingiza ni benshi kubera gusobanurirwa ko urukingo ntaho ruhuriye n’imyemerere yabo, ahubwo ari intwaro yo gutsinda Covid-19.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 23 Ukuboza 2021, uretse Akarere ka Nyagatare bukaba bwaranakorwaga mu Ntara y’Iburasirazuba yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka