Nyagatare: Abasenyewe n’ibiza bahawe ubufasha
Imiryango 47 yo mu Karere ka Nyagatare yasenyewe n’ibiza yahawe ibikoresho by’ibanze bibafasha kuba basubiye mu nzu zabo zasambuwe n’umuyaga.

Iyo miryango yahawe ibikoresho ku wa gatatu tariki ya 06 Nzeli 2017.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye tariki ya 31 Kanama 2017 niyo yasenyeye abo baturage yangiza na hegitari enye z’urutoki mu tugari twa Nkoma na Nyagatoma mu Murenge wa Tabagwe.
Inzu 36 zo muri uwo murenge zavuyeho ibisenge burundu. Hakiyongeraho inzu enye zo mu Murenge wa Rwempasha n’esheshatu zo muri Matimba n’imwe yo mu Murenge wa Karama.
Imiryango yari ituye muri izo nzu niyo yahawe ubufasha burimo amahema, ibiringiti bibiri, imikeka ibiri, isabune n’ijerekani.
Ibyo byose byatwanzwe na Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR).

Ukirimuto Ernest, umwe mu bahawe ubufasha avuga ko inzu yabagamo yasambutse ubu akaba acumbikirwa mu bikoni by’abaturanyi.
Yishimira ko ahawe ubufasha ubu akaba agiye kubona aho arara adacumbitse. Agira ati “Ubu ngiye kuva mu gikoni kuko mbonye ihema nshyira ku nzu.”
Musabyemariya Domitille, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ahamagarira abahawe ubwo bufasha gutera ibiti bikikije inzu zabo kandi bakazajya bazirika ibisenge by’inzu zabo.
Ati “Kariya gace kanyu kabamo umuyaga mwinshi, mukwiye kubaka mubanje kureba aho umuyaga uganisha mukibuka no guhambira ibisenge.
Igikomeye ariko mukwiye gutera ibiti bikikije inzu kuko bigabanya ubukana bw’umuyaga.”

Ohereza igitekerezo
|