Nyagatare: Abarimu basabwe gufasha abana kwambuka imihanda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko hagiye kongera gukorwa ubukanguramba ku mikoreshereze y’umuhanda ku banyeshuri biga mu bigo byo mu mujyi wa Nyagatare, ariko n’amashuri na yo agashyiraho urubyiruko rw’abakorerabushake bafasha abana kwambuka, abarimu bakabigiramo uruhare hagamijwe kubarinda impanuka.

Umuhanda Nyagatare-Ryabega, uwa GS Nyagatare ugana mu mujyi rwagati, uva mu mujyi ugana kuri sitade ya Nyagatare ndetse n’ugana ku mudugudu w’ikitegererezo wa Nyagatare (Kinihira), ni yo ikoreshwa cyane n’abanyeshuri kuko hari ibigo by’amashuri byinshi.
Bamwe mu batwara abagenzi kuri moto ndetse n’abakorera hafi n’umuhanda ugana kuri sitade ya Nyagatare, cyane haruguru y’Akagari ka Barija, bavuga ko bahorana impungenge z’abanyeshuri bakoresha uyu muhanda kuko ubamo ibinyabiziga byinshi.
Ubusanzwe ukoreshwa n’abanyeshuri baturuka mu Kagari ka Barija, baza kwiga mu bigo by’amashuri biri mu mujyi wa Nyagatare cyane ibiri muri muri aka Kagari.
Umubyeyi wari uherekeje umwana we utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko impamvu aherekeza umwana we ari uko aba afite impungenge z’uko yahura n’impanuka bitewe n’umuhanda anyuramo ibinyabiziga byinshi.
Ati “Mu by’ukuri hariya hantu hateye impungenge, moto ziva mu mujyi, izizamuka ruguru n’izijya hariya bigishiriza ibinyabiziga ziba ari nyinshi hakiyongeramo n’imodoka. Abana usanga bahanyura biruka bacungana n’ibinyabiziga. Mu by’ukuri iyo umwana atashye ushima Imana.”
Umumotari, Nkurunziza Hassan, avuga ko umutekano w’aba bana uteye inkeke kuko bahanyura ari benshi cyane amasaha ya saa sita n’ay’umugoroba bataha, bagenda banyuranamo n’ibinyabiziga.

Avuga ko hakwiye gushyirwaho umuntu ukumira ibinyabiziga mu gihe abanyeshuri batambuka, ariko n’abatwara ibinyabiziga bakubaha abanyamaguru.
Yagize ati “Abatwara ibinyabiziga bamwe ntibubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru, byongeye abanyeshuri ni abana binyurira aho bashatse ntibazi iby’umurongo bambukiraho (zebra crossing). Bibaye byiza hashyirwaho umuntu bakamwambika umwambaro agakumira ibinyabiziga mu gihe abanyeshuri barimo kwambuka umuhanda, nibidakorwa hano hazagwa abana benshi.”
Avuga ko bibabaje kubona hari abarimu bategera abanyeshuri ku marembo y’amashuri, aho bagiye ku muhanda bakabambutsa.
Mu bayobozi b’amashuri Kigali Today yagerageje kuvugisha, bose banze kugira icyo babivugaho uretse umwe wavuze ko koko icyo kibazo yakibonye, kandi bazakiganiraho n’ababyeyi hagashyirwaho umuntu wambutsa abana yenda akagenerwa igihembo.
Visi Meya Murekatete avuga ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bagiye kongera kwigisha abanyeshuri uko bakoresha umuhanda, kuko na we yemera ko hari imihanda abana bambuka ishobora kubateza impanuka.
Ikindi ariko ngo bagiye kuvugana n’abayobozi b’amashuri, cyane irya Good Foundation ku buryo hashyirwaho umuntu w’umukorerabushake wafasha abana kwambuka neza umuhanda.
Yagize ati “Murakoze rwose kutugaragariza iki kibazo bigaragara ko cyateza impanuka abana. Twamaze no kuvugana n’ubuyobozi bwa Good Foundation kuko abana benshi banyura hariya niho biga kandi ishuri riri muri metero 50 uvuye aho hantu abana bambukira, na bo bakore nk’ibyo GS Nyagatare yakoze kuko ifite umuntu wambutsa abana.”

Akomeza agira ati “Icya mbere ni ukwigisha abana kwambuka neza, icya kabiri ni ukureba abakuru ndetse n’abarezi kuko barahegereye, ni ahantu harimo nka metero 50 uvuye ku ishuri ku buryo n’abarezi bahahagarara abana bakambuka neza ntihazagire uhagirira impanuka.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|