Nyagatare: Abari ku rugerero ntibazongera gutungwa n’akarere
Murekatete Julliet ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare avuga ko abaturage ari bo bazajya batunga abari ku rugerero ruciye ingando.

Ibyo ngo biri muri gahunda yo guha abaturage urubuga rwo kugira uruhare mu bikorerwa mu itorero no kunganira ingengo y’imari y’akarere.
Yabitangaje kuri uyu wa 23 Nzeri 2019 mu nama mpuzabikorwa ku itorero, urugerero n’ubumwe n’ubwiyunge. Iyo nama yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’umurenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abayobora amadini n’amatorero mu karere ka Nyagatare.
Murekatete avuga ko ibiribwa n’ibikoresho bizifashishwa mu rugerero nk’imyambaro y’abanyeshuri bari ku rugerero, ibikoresho bitandukanye nk’amabuye, imicanga n’ibindi bizaturuka mu baturage batuye mu karere n’abandi bakunda akarere.

Ati “Abari ku rugerero bazajya bagaburirwa n’abaturage, abafatanyabikorwa dufatanya buri munsi, amakoperative, abahinzi babigize umwuga, kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’abandi bafite imodoka badufasha mu bwikorezi.”
Avuga ko ubundi urugerero ruciye ingando rwatungwaga n’ingengo y’imari y’akarere itari munsi ya miliyoni 50.
Ubu ngo azagabanuka ahubwo ashorwe mu bikorwa bigamije gufasha mu iterambere ry’abatishoboye n’ibindi bikorwa by’ingenzi bigamije gufasha abaturage benshi icyarimwe.
Pasiteri Byakatonda Augustin wo mu itorero ADEPR Paruwasi Mimuli avuga ko kugira ngo abaturage bazabashe gufasha mu bikorwa by’urugerero ari uko habaho ubukangurambaga mu nzego zose.
Yifuza kandi ko bahabwa ibikewe byose hakiri kare kugira ngo bitegure hakiri kare ku buryo urugerero ruzatangira ibikenewe ku ruhande rw’abaturage byamaze kuboneka.

Pasiteri Byakatonda yagize ati “Mu nsengero, mu nama zitandukanye, abaturage bakwiye kubikangurirwa rwose babyitabira ariko nanone bakwiye kuduha imibare y’ibikenewe tukitegura hakiri kare kuko natwe mu ngo dukoresha ingengo y’imari.”
Kuri iki cyifuzo, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwemeye ko mu minsi micye bazaba bagejejweho ibizakenerwa byose bakitegura.
Kuba hari abana bazitabira urugerero ruciye ingando kandi bakomoka mu miryango itishoboye, ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buvuga ko ntawe bikwiye gutera impungenge kuko n’ubundi abarebwa n’imigendekere myiza y’abari ku rugerero ari abaturage muri rusange atari abafitemo abana gusa.
Ohereza igitekerezo
|