Nyagatare: Abanze gucururiza ibiribwa mu isoko basabwe kurijyamo nta yandi mananiza

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko nta muntu wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka ririmo ibindi bicuruzwa, bityo ko ababikora barenga ku mabwiriza, bagasabwa kujya kubicururiza mu isoko nta yandi mananiza.

Abacururiza ibiribwa mu mabutike basabwe kubireka bakabijyana mu isoko
Abacururiza ibiribwa mu mabutike basabwe kubireka bakabijyana mu isoko

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo isoko rya Rwempasha ryuzuye rikaba ryaragenewe ibiribwa ndetse n’imyenda, ariko yo ikahazanwa cyane ku munsi wa gatatu w’icyumweru w’isoko rusange.

Ni isoko rifite ibisima bitandikwaho ibiribwa bigera hafi ku 100. Nyamara ibitagera kuri 30 nibyo bikorerwaho gusa.

Murenzi Modeste ukorera muri iryo soko avuga ko kuba ari bakeya baricururizamo atari uko santere ya Rwempasga ifite abacuruzi bake, ahubwo hari banze kurizamo bigumira mu maduka yabo.

Avuga ko ibi bibatera ibihombo kuko abakabahahiye bahitamo kwigumira muri santere hagati ahasanzwe amaduka.

Ati “Abakatuguriye ni abaturuka hariya muri santere, urabona ibyo ducuruza hano barabifite mu maduka yabo. Ubwo se urumva umuguzi yaza hano? Baraduhombya cyane kandi tuza hano batubwiraga ko nta wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka none nibyo bikorwa.”

Gucururiza ku mabaraza nabyo ntibyemewe
Gucururiza ku mabaraza nabyo ntibyemewe

Yifuza ko ubuyobozi bwashyira mu bikorwa amabwiriza bwashyizeho isoko rikimara kuzura, abacururiza ibiribwa mu maduka bakajyanwa mu isoko.

Agira ati “Ubuyobozi nibwo bukwiye kubahiriza amabwiriza bariya bantu bakazanwa hano mu isoko kuko uretse no guhombya twebwe, na Leta irahahombera kubaka igikorwa nk’iki kigasazira aho kidakorerwamo kandi abayobozi bahari.”

Avuga ko bibabaje kuba isoko ryakabayemo abantu bagera ku 100 harimo abatarenga 10 n’amafaranga Leta yahashoye.

Nyiranshuti Brandine nawe avuga ko kuba isoko ridakorerwamo ari ikibazo cy’imyumvire micye, cyane ko n’abahakorera batari batangira kwishyuzwa ubukode.

Avuga ko bibabaje kuba abantu bacururiza ku mabaraza y’inzu kandi hari isoko Leta yabubakiye, kugira ngo bakore bisanzuye.

Umwe mu bacuruzi twasanze acuruza ibiribwa bivanze n’ibindi bicuruzwa harimo n’inzoga utifuje kudutangariza amazina ye, avuga ko impamvu batajya gukorera mu isoko ari uko nta bakiriya barigana.

Agira ati “Hariya nta bakiriya bahaba keretse habonetse abandi benshi isoko rigahinda natwe twajyayo, ariko se wajyayo ute nta bakiriya?”

Ibiribwa ngo bigomba gucururizwa mu isoko
Ibiribwa ngo bigomba gucururizwa mu isoko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Karengera Katabogama Alex, avuga ko ibiribwa bitemerewe gucururizwa hamwe n’ibindi bicuruzwa, bityo ababikora barenga ku mabwiriza ariko igihe kigeze ngo bayubahirize.

Ati “Ubundi amaduka acuruza ibindi bikoresho nkenerwa, ariko ibiribwa byose bigomba kuba biri mu isoko, bariya bakivanga ibiribwa n’ibindi bicuruzwa turabashyira mu isoko nta kindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ubu mu Rwanda,bamwe mu bayobozi tugira,baratekereza? Ni gute uzavana ibiribwa mu iduka ryawe ukajya mu isoko? Muri macye ni ukuvuga ko hari ibyo batemerewe gucuruza. Ikibazorero ubwo cyabaye kubaka isoko,abagenerwabikorwa batagishijwe inama ngo mumenye icyo bakeneye. Na Kigali ntibyashoboka, sembuse mwebwe umuntu atanagurisha igitoki mu minsi 2. Abari yo se bo uretse gushoberwa, bungutse iki? Ntabwo Rwempasha ari umujyi wo gutekerereza uko mubitekereza.

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 17-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka