Nyagatare: Abanyeshuri b’abanza bafashije utishoboye kubona icumbi

Abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare, ku wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2023, bashyikirije umukecuru Mukagasana Valerie w’imyaka 68 y’amavuko inzu, bamwubakiye ifite agaciro k’arenga miliyoni eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abana bageneye impano Mukansanga
Abana bageneye impano Mukansanga

Ni inzu iherereye mu Mudugudu wa Rwinyange, Akagari ka Rwimiyaga, Umurenge wa Rwimiyaga.

Ukunzwenayezu Faustine w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa gatanu, ni we wakomotseho igitekerezo cyo kubakira umukecuru utishoboye Mukagasana.

Avuga ko yabitewe n’uko yabonaga imibereho abayemo idashimishije abigeza kuri bagenzi be baranamusura, biyemeza kumwubakira n’ubwo batangiye bumva bitazashoboka kuko nta mafaranga bakorera bakanaba nta mbaraga z’umubiri bari bafite.

Agira ati “Uriya mukecuru turaturanye, nabonaga uko abayeho nabi iyo imvura iguye iramunyagira kubera inzu ye iva, mbibwira bagenzi banjye twigana tujya kumusura twiyemeza kumwubakira ariko tubibwira mwarimu wacu na we abibwira umuyobozi w’ishuri, tubona batangiye kudufasha kubona amafaranga tumwubakira gutyo.”

Mukagasana n'Umuyobozi wa GS Riwimiyaga mu ruganiriro rw'inzu ye
Mukagasana n’Umuyobozi wa GS Riwimiyaga mu ruganiriro rw’inzu ye

Avuga ko bakimara kunoza umugambi wo kumwubakira, batashye buri wese asaba umubyeyi we amafaranga yo kumubumbira amatafari, ababyeyi babyemeye babaha amafaranga bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Umuyobozi wa GS Rwimiyaga, Byiringiro Daniel, avuga ko bacyumva igitekerezo cy’umwana bahise bagishyigikira ndetse bigezwa ku bandi banyeshuri n’abarezi, bose biyemeza kubakira uwari ufite ikibazo cy’icumbi.

Ati “Tukimara kumva igitekerezo cy’uwo mwana twahise tugishyigikira ndetse tubigeza ku bandi banyeshuri bose n’abarezi, umusaruro ni uyu wo gutuza aheza uyu mukecuru.”

Ubwo Mukansanga yashyikirizwaga iyo nzu
Ubwo Mukansanga yashyikirizwaga iyo nzu

Uretse gushyikirizwa inzu, Mukagasana yanahawe impano zitandukanye n’abanyeshuri n’abarezi harimo n’umurasire utanga urumuri rukomoka ku zuba.

Mu mvugo yifuriza abanyeshuri imigisha y’Imana, yashimye kuba yahawe icumbi ariko nanone asaba abo bana gukomeza kumusura nk’uko bari basanzwe babigenza.

Yagize ati “Bansanze ahantu habi nyagasani banshyize aheza! Uwiteka Imana ibahe umugisha, ibahe imbaraga kandi nyagasani Mana, mujye muhora munyibuka, mujye munsura aho munshyize nk’uko mwajyaga munsura na mbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko iki gikorwa kuba cyaratekerejwe n’abana bakiri bato, bigaragaza ubuyobozi bwiza butoza n’abato kwikemurira ibibazo no gufasha abatishoboye.

Kuri we asanga aba bana batangiye gutera ikirenge mu cy’intwari z’Igihugu, kuko babasha kubona ibitameze neza bagatekereza kubikosora.

Ati “Ubu ni ubutwari bw’abana batangiye gutera ikirenge mu cy’Intwari zacu, bakamenya icyo basabwa nk’Abanyarwanda, ariko nanone ibi barabikomora ku barezi beza.”

Yanahawe ibiribwa
Yanahawe ibiribwa

Inzu, intebe zo mu ruganiriro, ubwiherero n’igikoni ndetse n’umurasire utanga urumuri rukomoka ku mirasire y’izuba byashyikirijwe Mukagasana, byose bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni eshatu.

Mukagasana yishimiye kuba yabonye inzu itava
Mukagasana yishimiye kuba yabonye inzu itava
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo abantu bamwe bakuze basagarira abana abana ni abamalaika baturusha kure kugira urukundo

lg yanditse ku itariki ya: 28-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka