Nyagatare: Abanyarwanda baba mu mahanga bateye ibiti kuri hegitari 15

Itsinda ry’Abanyarwanda n’inshuti zabo z’Abanyamahanga baturutse mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi, Amerika na Asia, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Nyagashanga mu gutera ibiti ku buso bwa hegitari 15.

Hatewe ibiti by'imbuto byinshi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
Hatewe ibiti by’imbuto byinshi mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Ni igikorwa cyabaye ku ya 01 Ukuboza 2022, aho iryo tsinda rigizwe n’abantu 43, baturutse mu bihugu bya Kenya, Somalia, Ethiopia, Mali, Burkina Faso, Senegal, Ghana, Niger, Australia, Danmark, Bergium, Mexico na Syria.

Iri ritsinda rikaba ryari riyobowe n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi ku Mashyamba (International Center for Reaserch in Agro-Forest/ ACRAF), Dr. Athanase Mukuralinda.

Hatewe ibiti 3,000 by’imbuto ziribwa n’ibindi biti bivangwa n’imyaka nka gereveria n’ibindi, mu mirima ya Koperative KOTUKA, ishami rya Nyagashanga ku buso bwa hegitari 15.

Inshuti z'Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye gutera igiti mu Rwanda
Inshuti z’Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye gutera igiti mu Rwanda

Aba bahinzi bakaba bashimiye umufatanyabikorwa wabo, World Vision, ku bufasha bw’ibiti by’imbuto abagezaho kuko izatewe mbere zatangiye gutanga umusaruro.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari, Akarere ka Nyagatare kihaye umuhigo wo gutera ibiti Miliyoni eshatu harimo iby’imbuto ziribwa, binyuze mu bafatanyabikorwa muri iyi gahunda, bashyize ubuhumbikiro bw’ibiti ahantu hatandukanye mu Mirenge yose igize Akarere.

Basuye ihema rifata amazi rifasha abahinzi kuhira igihe imvura yabuze
Basuye ihema rifata amazi rifasha abahinzi kuhira igihe imvura yabuze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka