Nyagatare: Abanyamahanga bagiye guhabwa Green Card
Abanyamahanga baba mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 10 Werurwe, batangiye kubarurwa no gufotorwa kugira ngo bahabwe icyangombwa kibemerera kuba mu Rwanda (Green Card).
Bayingana Fred ushinzwe abinjira n’abasohoka mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko iyi Green Card izagirira abanyamahanga akamaro kanini kuko uretse kuba bayigenderaho ngo izanabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Bamwe muri aba banyamahanga bari baje kwifotoza kugira ngo imyirondoro yabo ishyirwe mu mashini bazakorerwe Green Card, Muga Godffrey avuga ko uretse kumenyekana nk’umunyamahanga uba mu Rwanda ngo iyi karita izanamufasha mu gihe yahura n’ikibazo kuko azaba azwi.
Uretse kuba abiyandikishije mbere imyirondoro yabo yatangiye gushyirwa mu mashini n’abari batariyandikishije mbere batangiye kwiyandikisha nabo imyirondoro yabo ikazashyirwa mu mashini nyuma.

Mu karere ka Nyagatare konyine hibaruje abanyamahanga basaga 500 abenshi bakaba ari Abagande n’Abarundi. Iki gikorwa kigomba kumara iminsi 2 mu karere ka Nyagatare naho mu karere ka Gatsibo umunsi umwe kuko ho ari bacye.
SEBASAZA Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|