Nyagatare: Abanyamahanga bagiye guhabwa Green Card

Abanyamahanga baba mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 10 Werurwe, batangiye kubarurwa no gufotorwa kugira ngo bahabwe icyangombwa kibemerera kuba mu Rwanda (Green Card).

Bayingana Fred ushinzwe abinjira n’abasohoka mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko iyi Green Card izagirira abanyamahanga akamaro kanini kuko uretse kuba bayigenderaho ngo izanabafasha kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umwe mu banyamahanga baba mu karere ka Nyagatare afotorwa ngo azahabwe icyangombwa cyimwemerera kuba mu Rwanda.
Umwe mu banyamahanga baba mu karere ka Nyagatare afotorwa ngo azahabwe icyangombwa cyimwemerera kuba mu Rwanda.

Bamwe muri aba banyamahanga bari baje kwifotoza kugira ngo imyirondoro yabo ishyirwe mu mashini bazakorerwe Green Card, Muga Godffrey avuga ko uretse kumenyekana nk’umunyamahanga uba mu Rwanda ngo iyi karita izanamufasha mu gihe yahura n’ikibazo kuko azaba azwi.

Uretse kuba abiyandikishije mbere imyirondoro yabo yatangiye gushyirwa mu mashini n’abari batariyandikishije mbere batangiye kwiyandikisha nabo imyirondoro yabo ikazashyirwa mu mashini nyuma.

Bamwe mu banyamahanga baba mu karere ka Nyagatare buzuza impapuro zibahesha green card.
Bamwe mu banyamahanga baba mu karere ka Nyagatare buzuza impapuro zibahesha green card.

Mu karere ka Nyagatare konyine hibaruje abanyamahanga basaga 500 abenshi bakaba ari Abagande n’Abarundi. Iki gikorwa kigomba kumara iminsi 2 mu karere ka Nyagatare naho mu karere ka Gatsibo umunsi umwe kuko ho ari bacye.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka