Nyagatare: Abangavu 904 batewe inda mu mezi atandatu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko kuva muri Kamena kugera Ukuboza 2022, abangavu 904 nibo bamenyekanye batewe inda z’imburagihe harimo 02 bari munsi y’imyaka 14.

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Mata 2023, ubwo hatangizwaga ubukanguramba bwo kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu.

Ni ubukangurambaga bwabanjirijwe n’urugendo ku maguru kuva mu mujyi wa Nyagatare kugera kuri sitade y’Akarere bufite insanganyamatsiko igira iti “Rungano turwanye inda ziterwa abangavu".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko mu mezi atandatu kuva muri Kamena kugera mu Ukuboza 2022, abangavu 904 batewe inda, harimo 669 bafite hagati y’imyaka 18 na 19, hakaba 233 bari munsi y’imyaka 18 mu gihe babiri batewe inda bari munsi y’imyaka 14.

Avuga ko zimwe mu mpamvu zituma abana baterwa inda harimo amakimbirane mu miryango, ababyeyi kutita ku burere bw’abana, ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Avuga ko ubu batangiye gahunda yo kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere ndetse na buri Kigo Nderabuzima hashyirwamo icyumba cy’urubyiruko gitanga inama ariko hanongerwamo gahunda yo kubashishikariza gukoresha agakingirizo mu gihe bananiwe kwifata.

Ikindi ariko ngo hari Umurenge watangiye gahunda y’umugoroba w’ingimbi n’abangavu ku buryo baganira ku buzima bw’imyororokere ndetse no ku mishinga y’iterambere.

Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye
Bamwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye

Ati “Mu murenge wa Karama hatangiye gahunda y’umugoroba w’ingimbi n’abangavu aho baganira ku bibazo bibugarije ariko bakaniga uburyo bakwiteza imbere. Nibitanga umusaruro tuzabikwiza Akarere kose.”

Ildephonse Manirafasha, umwe mu rubyiruko mu Murenge wa Karama, avuga ko uyu mugoroba w’ingimbi n’abangavu ufite akamaro kanini cyane kuko babona aho bahugira bikabarinda ibishuko.

Agira ati “Hariya iyo bari mu biganiro babona ibyo bahugiramo kandi banigiramo uburyo bakora imishinga ibateza imbere kuburyo babasha kubona amafaranga bigatuma uwashakaga kubashuka abura icyo abashukisha kuko baba bakifitiye ubwabo.”

Umuyobozi w’umuryango nyarwanda wita ku burenganzira bw’abana b’abakobwa n’abagore, Empower Rwanda, Olivia Kabatesi, avuga ko bateguye iki gikorwa bagamije gufatanya n’urubyiruko gukumira inda ziterwa abangavu kuko ngo ubushakashatsi bakoze mu mwaka wa 2021, bwagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare, 70% by’abatera inda ari urubyiruko.

Yagize ati “Urubyiruko rubigizemo uruhare inda ziterwa abangavu zagabanuka kuko 70% by’abazitera ari urubyiruko bari mu kigero kimwe n’abaziterwa. Babishatse rero zagabanuka niyo mpamvu aribo turimo kwibandaho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No mu mujyi wa Kigali gutera inda abangavu bireze kandi bikorwa n’abantu bari bakwiye kubigisha ahubwo kutajya muri ibyo bikorwa nk’abitwa aba Pasiteri. Ahubwo nuko ubanza RIB ibatinya ahari kubwo kwitwa abakozi b’Imana

Ntakirutimana Shadrack yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka