Nyagatare: Abana bakwiye gufashwa gukundana
Ubwo hibukwaga abana bazize Jenoside mu karere ka Nyagatare, hatanzwe ubutumwa ko urwango rwubatswe n’abakoroni rukwiye gusimbuzwa urukundo n’ubumwe hagamijwe kubaka indangagaciro nyarwanda. Gusa ngo ibi bizagerwaho buri munyarwanda yumvise ko ari inshingano ye kubitoza abana babyiruka.
Uyu muhango wabaye tariki 23/04/2014 mu murenge wa Katabagemu wabanjirijwe n’urugendo rutuje ku maguru rureshya na kilometero imwe n’igice rwitabiriwe cyane n’urubyiruko rwiganjemo abiga mu mashuli abanza, ayisumbuye n’abanyeshuli bibumbiye mu muryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside biga mu mashuli makuru na za kaminuza bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare.

Mu kiganiro ku kwibuka abana bazize Jenoside hashimangirwa gahunda ya Ndi umunyarwanda, yagejeje ku bari bitabirye uyu muhango, Nkundimana Obess yavuze ko Jenoside yasigiye abana ibikomere bikomeye aho bamwe bisanze bayobora ingo, nta miryango babarizwamo, ihungabana rikomeye ndetse abakomoka mu miryango y’abagize uruhare muri Jenoside bo bakaba bagifite impfunwe. Ibi rero ngo bikazakemurwa no kongera kunga ubumwe harebwa icyateza abantu imbere aho kwirebera mu ndorerwamo y’amoko.
Mu bitekerezo byatanzwe n’abana nyuma y’iki kiganiro, bagaragaje ko bamaze kumenya inkomoko ya Jenoside bagasaba ababyeyi kutababibamo imbuto z’urwango. Tuyizere Josua avuga ko bamaze kumenya ko Hutu, Twa, Tutsi byakomotse ku mirimo ba sekuruza bakoraga. Ati “Umubyeyi uzadutoza amoko tuzamwamagana.”

Zaina Nyiramatama, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe abana nawe wari witabiriye uyu muhango yavuze ko abana ari nabo benshi bishwe muri Jenoside cyane ko batari bazi ko bahigwa.
Kuba kwibuka abana bazize Jenoside ari ubwa mbere bikozwe nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda ngo ni ukongera gushishikariza buri wese kumva ko umwana ari umuziranenge kandi ariwe muyobozi w’ejo bityo akwiye gutozwa urukundo n’ubumwe abanyarwanda bambuwe n’abakoloni.
Agira ati “Ivangura twasigiwe n’abakoloni dukwiye kurirandura ahubwo tugatoza abana urukundo n’ubumwe byarangaga Abanyarwanda bo hambere. Ni inshingano yacu twese haba ababyeyi, abanyamadini n’abayobozi kuraga abana igihugu cyiza.”

Bamwe mu babyeyi bari muri uyu muhango bemera ko koko ari inshingano yabo gutoza abana urukundo. Ntamakiriro Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Rebero akagali ka Kigarama umurenge wa Katabagemu, avuga ko kuraga umwana urwango uba umusigiye umurage mubi.
Mu bundi butumwa bwatangiwe muri uyu muhango ababyeyi basabwe kwita ku bacitse ku icumu ahanini bababa hafi dore ko hari abakiri mu bwigunge.
Abana bo mu murenge wa Katabagemu kandi bifuje guhabwa imfashanyigisho ku mateka n’imibanire y’Abanyarwanda bo hambere ndetse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kimwe no gufashwa gusura inzibutso za Jenoside kuko byabafasha kuhakura inyigisho nyinshi zabafasha mu buzima.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|