Nyagatare: Abamotari 78 bafunzwe bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka

Ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko mu mezi abiri gusa mu Karere ka Nyagatare hamaze gufatwa abamotari 78 bakekwaho ibyaha byambukiranya imipaka.

CP Emmanuel Hatari yasabye abamotari kwirinda kwishora mu byaha kuko bibahombya
CP Emmanuel Hatari yasabye abamotari kwirinda kwishora mu byaha kuko bibahombya

Ibyo ni ibyatangajwe ku itariki 16 Mutarama 2022, mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’abagize inama y’umutekano itaguye, bagiranye n’abamotari bakorera mu Karere ka Nyagatare.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari, yavuze ko mu mezi abiri gusa abamotari 78 bamaze gufatwa bakurikiranyweho ibyaha byambukiranya imipaka, moto 63 ni zo zafatiwe muri ibyo byaha ndetse haba n’impanuka 93.

Yasabye abamotari kwirinda kwishora muri ibyo byaha kuko uretse igifungo harimo n’ibihombo bahura na byo.

Ati "Iyo ufashwe utwaye ibiyobyabwenge ufungwa imyaka 25, moto yafashwe muri ubwo buryo nyirayo ntayisubirana. Warayiguze ku mafaranga wakuye muri banki uba uhombye cyangwa uhombeje uwayiguhaye ngo iguteze imbere kandi na we agire icyo abonaho."

Umwe mu bafatiwe muri ibyo byaha yasabye imbabazi avuga ko yashukishijwe amafaranga menshi.

Yagize ati "Abantu baranshutse banyemerera amafaranga 10,000 nambutsa umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ndabisabira imbabazi kandi nsaba bagenzi banjye kubicikaho."

Abamotari mu nama n'inzego z'ubuyobozi
Abamotari mu nama n’inzego z’ubuyobozi

Mu byaha byambukiranya imipaka ikiza ku isonga ni forode, gufasha abantu kwinjira no gusohoka mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gutwara ibiyobyabwenge n’ubujura, byose bigirwamo uruhare n’abamotari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyobyaha. ndabyirukanye mwiziryayesu.biteza.igihugu.igihombo.nibidusubiza inyuma.urwanda rwacu.mbafasheeee,?

nzamuramya yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka