Nyagatare: Abakoresha ibidendezi by’amazi bafite inshingano zo kuvanamo amarebe
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Shyaka Kenneth, avuga ko n’ubwo hari umushinga uzavana amarebe mu bidendezi bibiri by’amazi (Valley Dams), ariko ubusanzwe abakoresha amazi yabyo ngo nibo bafite inshingano zo kuzibungabunga no gukuramo ayo marebe.
Valley dam ya Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, ikaba no ku nkengero z’Umujyi wa Nyagatare ni imwe mu zamaze kurengerwa n’amarebe.
Nyamara amazi yayo yifashishwa mu kuhira amatungo yo mu Midugudu iyikikije ndetse akanifashishwa mu kuhira imyaka mu mirima ihegereye.
Kuri ubu hari abantu batangiye kugenda bakuramo amarebe n’ubwo uburyo bikorwamo bigaragara nko kuyabagara, nk’uuko umwe mu baturage utifuje kujya mu itangazamakuru yabisobanuye.
Yagize ati “Ubundi abakuramo amarebe si uku babigenza, ibi rwose ni nko kuyabagara. Ubundi kuyakuramo neza, ni ukureba ko nta muzi wayo usigara ku nkombe y’amazi kandi ibyo bakuyemo nabyo bikajugunywa kure.”
Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi, Amashyamba n’Umutungo kamere, Shyaka Kenneth, avuga ko hari umushinga utaratangira uzakura amarebe muri valley dams ebyiri ariko ubundi mu busanzwe abakoresha amazi yazo aribo baba bafite inshingano zo kuzibungabunga no gukuramo ayo marebe.
Ati “Hari uburyo bwo kuyasana uretse ko abayakoresha baba bagomba kubyikorera ubwabo ariko hari umushinga uhari n’ubwo utaratangira neza, wo kudusiburira valley dams ebyiri harimo n’iya Bwera kugira ngo ariya marebe avemo.”
Uretse amarebe, zimwe muri Valley dams zikikijwe n’imirima, hari n’aho usanga umurima uri muri metero ebyiri cyangwa zitanagera uvuye ku mazi.
Shyaka Kenneth, avuga ko ubundi nta murima wakabaye uri metero ziri munsi ya 10, uvuye ku mazi mu rwego rwo kwirinda ko itaka riwuvamo ryasiba valley dam.
Nanone ariko ngo iyo bigaragaye ko ahantu uwo murima uri haturuka amazi ajya muri valley dam, izo metero zirongerwa.
Nyamara abahinga hafi n’idamu ya Gihorobwa bavuga ko bahahawe na Agronome batazi amazina ngo bahahinge bakorera ibiti by’imikinga byahatewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|