Nyagatare: Abakobwa barashimira Kagame waciye umuco wo kubaterura ahubwo akabaha amashuri

Mbabazi Kellen, umugore wo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Matimba, yashimiye umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, waciye umuco wo guterura abakobwa (Gushakwa ku gahato) bakabana n’abagabo batakundanye ahubwo akabakura ku ruhimbi akabaha amashuri.

Kellen yashimye Kagame waciye umuco wo kubaterura ahubwo akabaha amashuri
Kellen yashimye Kagame waciye umuco wo kubaterura ahubwo akabaha amashuri

Yabitangaje kuri iki cyumweru tariki ya 07 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango b’Umuryango FPR-Inkotanyi bo mu Turere twa Gatsibo na Nyagatare, bahuriraga kuri site ya Nsheke mu Murenge wa Nyagatare, bamamaza umukandida-Perezida watanzwe n’uyu Muryango, Paul Kagame.

Mbabazi Kellen, yashimye Chairman wa FPR, Paul Kagame, wakuye abakobwa ku ruhimbi no mu byansi ahubwo nabo bajya mu mashuri bariga nka basaza babo.

Ku giti cye ngo yagiye mu ishuri akuze ariko abasha kwiga ndetse asoza na kaminuza n’amanota meza.

Yagize ati “Kera abakobwa hano ntibigaga nanjye undeba nagiye kwiga nkuze cyane ariko kubera imiyoborere myiza abayobozi bagiye mu babyeyi bacu bati abakobwa kuki batiga? Reka umukobwa ni uwo kwitira ibyansi, akicara ku ruhimbi akitwikira ntihagire umureba mu maso.”

Chairman wa FPR yakiriwe n'abaturage barenga ibihumbi 300
Chairman wa FPR yakiriwe n’abaturage barenga ibihumbi 300

Akomeza agira ati “Nyakubahwa chairman ndagira ngo nkubwire ngo wibare kudukiza kuba mu rugo, iyo ataba mwebwe ntabwo mba naragiye ku ishuri kandi nagezeyo nsanga ndi umuhanga, ubu nasoje kaminuza mfite n’amanota meza.”

Mbabazi avuga ko uretse kuba abakobwa baragiye mu mashuri by’umwihariko ngo abagore bamushimira kuba yaraciye umuco guterura abakobwa wahozeho cyane mu Karere ka Nyagatare.

Ati “Mu Karere ka Nyagatare hari n’umuco mubi wo kureba umukobwa mwiza nkanjye umuntu akamuterura akamwirukankana akagenda ngo aramushatse batabivuganye. Ndashima imiyoborere yanyu kuko mwakuyeho ibintu byo guterura abakobwa ubu turikundanira.”

Mbabazi, avuga ko Akarere ka Nyagatare gafitanye igihango na Kagame ndetse n’Inkotanyi kuko ariryo rembo ryo kubohora Igihugu ndetse akaba ari naho hari ubutaka bwa mbere RPA/Inkotanyi bafashe mu Rwanda ari nayo mpamvu buri mwaka bihaye intego yo kujya bakora urugendo n’amaguru bakajya gusura ubwo butaka burimo n’indake y’uwari umuyobozi w’urugambo rwo kubohora Igihugu, Paul Kagame.

Nsengimana Felicien, umuturage wo mu Murenge wa Gatunda nawe mu buhamya bwe yavuze ko yavukiye mu muryango ukennye ku buryo ku myaka 14 yafashaga ababyeyi kujya guca incuro kugira ngo babone icyo bafungura.

Ibi ariko ntibyamubujije kwiga nk’abandi kubera ubufasha bwa Leta ndetse uyu munsi ngo akaba yarasoje kaminuza ndetse akaba asigaye ari mu bantu bafasha abantu gutegura imishinga.

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka