Nyagatare: Abajyanama bahigiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko bugiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana, binyuze mu biganiro n’abaturage bizakorwa biciye mu cyumweru cyahariwe Umujyanama.

Abajyanama bahigiye kurangiza ikibazo cy'ihohoterwa ry'abana
Abajyanama bahigiye kurangiza ikibazo cy’ihohoterwa ry’abana

Icyumweru cy’Umujyanama kizatangira ku wa 01 Gicurasi kigasozwa ku wa 05 Gicurasi 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti “Duhora ku isonga mu kugira umuturage uteye imbere kandi utekanye.”

Zimwe mu ntego z’iki cyumweru cy’umujyanama harimo kumenyekanisha gahunda za Leta zitandukanye, kumenyekanisha Inama Njyanama y’Akarere n’inshingano zayo, kumenyekanisha imihigo y’Akarere no gufatira hamwe ingamba zo kuyesa ku gihe, no gusabana n’abaturage bigamije guteza imbere imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko by’umwihariko impamvu bashaka kwegera abaturage ari uburyo bwiza bwo kuganira nabo ku mihigo Akarere kahize, kugira ngo bayigiremo uruhare.

Ati “Tuganire nabo tubabwire uruhare bafite mu mihigo turimo kwesa nk’Akarere, tubabwire uruhare bafite, tubabwire aho tugeze, tubabwire icyo basabwa gukora cyangwa twese dusabwa gukora, kugira ngo ya ntego dufite nk’Akarere ka Nyagatare yo guhora ku isonga tuyigereho.”

Iyi ntego ngo igomba kugerwaho bitewe n’uko ubushobozi buhari, haba ku buyobozi ndetse no ku baturage.

Avuga ko guhora ku isonga ari ukuba bafite umuturage ufite imibereho myiza, utekanye kandi uteye imbere.

Akarere ka Nyagatare kahize imihigo 106 ikaba igeze ku kigero cya 85% yeswa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu cyumweru cy’Umujyanama bazanamurikira abaturage ibikorwa remezo birimo kubakwa n’ibiteganywa.

Hazanaba ibikorwa byo kurwanya isuri, cyane mu Mirenge ya Kiyombe na Gatunda n’ahandi hafite ubutumburuke ku buryo hanateguwe ibiti bisaga 86,000 bizaterwa ku bufatanye n’abaturage, ndetse banasabwe kubigira ibyabo.

By’umwihariko ariko ngo iki cyumweru hazibandwa no kuri gahunda zo kurengera umwana, cyane cyane abangavu baterwa inda.

Agira ati “Hari gahunda zo kurengera umwana, hari aho twagiye tubona bahohoterwa, baterwa inda bakiri abana bato. Hari abana twagiye tubona badafatwa neza mu miryango kubera amakimbirane, iyo duhuye rero biba ari umwanya mwiza wo kuganira n’ingo zifite ibibazo, ni n’umwanya kandi wo gukemura ibibazo by’abaturage.”

Umusaruro witezwe muri iki cyumweru cy’Umujyanama ngo ni imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza bishingiye ku muturage, ubufatanye mu kwesa imihigo no guteza imbere Akarere muri rusange n’imitangire ya serivisi inoze kandi yihuse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka