Nyagatare: abajura bitwaje intwaro bibye miliyoni 23
Abajura bambaye gisirikare bitwaje imbunda bateye muri centre y’ubucuruzi ya Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012 biba Munsasire Celestin amafaranga asaga miliyoni 23 banakomeretsa umugore we ku kaboko.
Mu ma saa mbiri z’umugoroba abantu bambaye gisirikari bateye mu rugo rwa Munsasire basanga adahari babwira umugore ko bari mu kazi k’umutekano kandi bashaka gusaka iyo nzu. Bagiye munzu batwara akayabo ka miliyoni 23 banyiri urugo bavugije induru ba bajura barasa umugore bamukomeretsa ukuboko.
Muri uko kurasa abo bajura barashe mugenzi wabo ahasiga ubuzima. Abaturage bumvishe amasasu bavuza induru bituma abajura bafata moto bari bajeho.
Uretse uwarashwe na bagenzi be, abandi bajura baburiwe irengero. Iperereza riracyakomeje ; nk’uko ubuyobozi bw’umurenge bubitangaza. Umugore wa Munsasire yajyanwe kwa muganga kuvurwa aho bamurashe ku kuboko.
Abaturage bo muri centre ya Gihengeri bakunzwe kwibasirwa n’ubujura cyane cyane bitewe n’uko nta banki iri hafi aho bigatuma abaturage babika amafaranga mu ngo zabo. Abo baturage barasaba akarere kubafasha kubona ibikorwa remezo birimo amabanki, amashanyarazi n’ivuriro.
Abaturage bakomeje gushishikarizwa gutanga amakuru ku bantu baza muri iyo centre batahasanzwe no kutabafungurira nijoro; nk’uko byashimangiwe n’umuyobozi w’umurenge wa Mukama, Hakuzwayezu Emmanuel.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|