Nyagatare: Abahinzi ntibakozwa ibyo guhinga ibishyimbo na soya

Abahinzi mu Karere ka Nyagatare ntibakozwa ibyo guhinga ibishyimbo na soya bisimburanwa n’ibigori ngo kuko imbuto yabyo ihari ishaje cyane kuburyo itagitanga umusaruro bigatuma bahinga ibigori gusa no mu gihembwe cy’ihinga B, gikunze kugwamo imvura nkeya.

Ibishyimbo bya nambare ni yo abahinzi bakundaga guhinga ariko ngo ntikera imbuto yarashaje
Ibishyimbo bya nambare ni yo abahinzi bakundaga guhinga ariko ngo ntikera imbuto yarashaje

Ndikumana Alian Rock, umuhinzi mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bacitse ku guhinga ibishyimbo kubera ko imbuto zihari zitera kandi nta zindi nshya ziri ku isoko.
Ati “Ubundi twahingaga nambare, ariko urahinga byajya kwera bigatukura umusaruro ukaba uragiye. Ushobora guhinga hegitari 10 ugasaruraho ibitarenga toni ebyiri kubera imbuto ishaje kandi nta zindi nshya zihari.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi b’ibigori mu Karere ka Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko ubusanzwe bahinga imbuto ngufi zera vuba mu gihembwe cy’ihinga B bitewe n’uko kibonekamo imvura nkeya ariko bitagikorwa.
Impamvu bitagikorwa ngo ni uko imbuto y’ibishyimbo ndetse na soya zitera bityo abahinzi bagahitamo guhora bahinga ibigori gusa kabone n’ubwo baba babizi ko batazabona imvura ihagije.

Agira ati “Umurumbuko w’ibishyimbo cyangwa soya urarushaho kujya hasi kuko ubu kuri hegitari ibishyimbo byeze neza uvanamo toni imwe n’igice, wabara igiciro cyabyo ugasanga urakuramo amafaranga makeya kimwe na soya, wabara umusaruro wari kuvanamo ku bigori, ugasanga amafaranga y’ibigori ari hejuru kurusha izo mbuto zindi. Niyo mpamvu imbuto ngufi zitagihingwa cyane ku bahinzi banini.”

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko imbuto nshya y’ibishyimbo na soya ihari kuko igihembwe cy’ihinga gishize batanze toni 124 z’ibishyimbo ku bahinzi ku masite yatoranyijwe hirya no hino mu Gihugu.

Avuga ko kugeza ubu hari amoko icyenda mashya y’ibishyimbo yera neza ndetse hakaba hari n’abatubuzi bazitubura ahubwo ikibazo ari uko abahinzi batazitabira kubera kumenyera kwibikira imbuto ndetse n’uko zitariho nkunganire ya Leta.

Ati “Ikibazo twabonaga ahubwo ni uko abahinzi batitabira kuyigura baba bashaka buri gihe ko Leta ibyunganira, ubwo ni cyo kibazo mu by’ukuri, ibishyimbo burya banibikira imbuto bagahora ariyo bahinga ntibagura inshya kuko hari n’ubwo abazitubura babura abaguzi Leta ikaba ariyo izigura. Ariko turashaka ko bazajya babifunika neza nk’imbuto y’ibigori bigishyirwa mu maduka y’abacuruzi b’inyongeramusaruro.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka