Nyagatare: Abahinzi barifuza ko ibikoresho byo kuhira imyaka byashyirwa mu makoperative

Abahinzi mu Karere ka Nyagatare barasaba Leta kubafasha ibikoresho byo kuhira ikabishyira mu makoperative yabo bikaborohera kugura byinshi kuko uruhare basabwa barwishyurirwa na koperative bityo buri muhinzi agafata ibijyanye n’ubuso bw’umurima ahinga.

Umuhinzi agura ibikoresho bijyanye n'ubushobozi bwe akunganirwa 50%
Umuhinzi agura ibikoresho bijyanye n’ubushobozi bwe akunganirwa 50%

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu Turere dukunze kurangwamo izuba ryinshi kuburyo mu gihembwe cy’ihinga B bakunze kurumbya imyaka. Ndikumana Alian Rock ahinga ibigori ku buso bwa hegitari 20 ahantu hatandukanye.

Iki gihembwe cy’ihinga 2023B, yabonye umusaruro mucye w’ibigori kubera imvura yacitse mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane andi mezi yose avamo izuba ryinshi kuburyo hari n’imirima itarabonetsemo toni imwe kuri hegitari.

Agira ati “Aho mpinga hari ahategereye amazi kuburyo hari n’aho ntabonyemo ibiro 500 muri hegitari kubera ko imvura yagiye bikiri bitoya.” Nyamara ngo aho yahinze agakoresha uburyo bwo kuhira umusaruro warabonetse kandi ku kigero cyiza.

Avuga ko uburyo bwo kuborohereza kuhira imyaka bukorwa ariko budakorwa neza kuko ngo hari igihe umuntu abona moteri imwe kandi afite ahantu hagera ku 10 ahinga bikamusaba ibindi bishoro byo guhora yimura moteri.

N’ubwo moteri ziriho nkunganire ya Leta ngo ntibyakorohera umuhinzi kugura moteri zijyanye n’ubuso ahinga kubera ubushobozi bityo akifuza ko bishoboka zashyirwa mu makoperative babarizwamo akabafasha kuzigura nanone bakajya bishyura koperative.

Ati “Hari igihe uba ufite nka hegitari eshatu ahantu hamwe, ahandi eshatu, ahandi zirengaho gutyo gutyo kuburyo ushobora kugira ahantu 10 uhinga. Bisaba rero ko buri hose hagira moteri ihuhira, kugura moteri eshanu ku giti cyawe birahenze ariko zishyizwe muri koperative yaguha amafaranga angana n’uruhare rwawe hanyuma wowe ukajya wishyura ku musaruro.”

Umukozi wa RAB ushinzwe imbuto, Rwebigo Daniel, avuga ko ubu buryo ntacyo bwaba butwaye ahubwo ikibazo ari uko ukunze gusanga imicungire y’amwe mu makoperative idahamye kuburyo Leta yabaha ibyo bikoresho bakaba aribo babigeza ku bahinzi.

Moteri zifashishwa mu kuhira imyaka
Moteri zifashishwa mu kuhira imyaka

Avuga ko ahubwo hakwiye kubaho ba rwiyemezamirimo bagura ibikoresho byo kuhira noneho bakabikodesha abahinzi mu gihe bibaye ngombwa ko habaho kuhira aho kugira ngo umuhinze abe ari we ubigura.

Yagize ati “Dutekereza ko atari na ngombwa abantu bakwigurira ibikoresho byabo ahubwo twashyira imbaraga mu kugira ba rwiyemezamirimo batanga serivisi zo kuhira bakaba babiha umuhinzi noneho nawe akabishyura ikiguzi cy’ubukode bwabyo kuko byafasha abadafite ubushobozi bwo kubyigurira.”

Ubusanzwe kugira ngo umuhinzi abone moteri n’ibikoresho bimufasha kuhira bimusaba kunyura mu nzego z’ibanze akagira ibyo yuzuza hanyuma akishyura uruhare rwe rungana na 50% hanyuma agahabwa ibikoresho bijyanye no kuhira.
Ibi bikoresho bigiye bitandukanyije ikiguzi bitewe n’ibyo umuhinzi yifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka