Nyagatare: Hari abahabwa inka za ‘Girinka’ batamenya amasezerano bafitanye na sosiyete z’ubwishingizi
Bamwe mu bahabwa inka muri gahunda ya ‘Girinka’, ntibamenya ibikubiye mu masezerano uwazibahaye agirana na sosiyete z’ubwishingizi bwazo ku buryo niyo zipfuye batamenya ugomba kubashumbusha.

Mu kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora, bamwe mu bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu mu Karere ka Nyagatare borojwe inka mu rwego rwo kubashimira uruhare bagize mu rugamba rwo kwibohora ndetse no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bworozi no kugira imibereho myiza.
Gasana Emmanuel, wo mu Mudugudu wa Gihorobwa Akagari ka Rutaraka avuga ko agihabwa inka yabonaga isa n’irwaye ku buryo yabimenyesheje umwe mu bavuzi b’amatungo bari aho baziherewe.
Nyuma y’amezi atatu gusa ayihawe ngo yaje kubyara ari nako ikurikiranwa na veterineri w’Umurenge wa Nyagatare. Ariko ntibyamuhiriye kuko nyuma y’uko inyana yayo ipfuye na nyina yaje gupfa.
Agira ati “Inka bakiyimpa nabwiye ba veterineri bari bahari ko mbona isa n’irwaye barambwira ngo nzakomeze mbabwire uko imeze ndetse namenyesheje veterineri w’Umurenge akomeza kuyivura kugeza ipfuye.”
Ikimara gupfa nabwo ngo yahamagaye veterineri wayivuraga aba ari nawe uyibagisha mu nda yayo basangamo ikintu cy’ikigozi kiboshywe muri supaneti n’umufuka.
Gasana avuga ko n’ubwo inka ye yari iri mu bwishingizi atazi ubwo aribwo ndetse n’ibikubiye mu masezerano we nk’umworozi yagiranye na sosiyete y’ubwishingizi.
Yagize ati “Akarere katubwiye ko inka zacu ziri mu bwishingizi ariko nabwo nari nzi, ariko kububamo birashoboka kuko n’umuntu wampamagaye ambwira ku byo gushumbushwa yarabinyemereye, ni nawe wampakaniye ko ntashumbushwa kuko inka yariye icyo kintu bayisanze mu nda kandi ntiyakiririye iwanjye.”
Gatete John, nawe wamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, utuye mu Mudugudu wa Mirama ya kabiri, inka ye yapfuye imaze amezi abiri gusa ayihawe.
Icyo bahuriyeho ni uko zose zakurikiranwaga na veterineri w’Umurenge wa Nyagatare kugeza zipfuye byongeye bose bakaba batarashumbushwa.
Bifuza ko nk’uko bari batekerejweho mu kubaha izi nka, bakwiye gushumbushwa kugira ngo imibereho yabo irusheho gutera imbere.
Umwe ati “Uretse n’iby’ubwishingizi no mu muco upfushije inka, inshuti n’abavandimwe baramushumbusha. Nasabaga Akarere kugira ngo kanshumbushe kugira ngo icyari kigamijwe bayimpa kigerweho.”
Umukozi wa RAB, wakurikiranye ibijyanye n’ubwishingizi bw’izi nka, avuga ko izi nka zari zifite ubwishingizi bwa Radiant, naho kuri banyirazo batabizi ari uko batabibajije abazibahaye aribo Akarere cyangwa Umurenge kuko baba bafite ayo masezerano ndetse n’ibiyakubiyemo.
Yagize ati “Jye narababwiye ngo bajye babaza amakuru kuko sinakwemera ko ntayo afite kandi avurirwa na veterineri w’Umurenge. Umuyobozi wese babaza yababwira kuko baba babifite.”
Avuga ko bimwe mu bituma inka yahawe umuturage itishyurwa cyangwa ishumbushwe, ari uko biba byagaragaye ko ititaweho haba mu kuyigaburira cyangwa kuyivurira igihe ndetse no kwivurira ubwe kuko ubundi na mbere y’uko ipfa hashobora gushingirwa kuri raporo ya veterineri uyikurikirana ikaba yagurishwa nyirayo agahabwa indi.
Twashatse kumenya impamvu y’uburwayi bw’izi nka ndetse n’impamvu abazihawe badahabwa amasezerano bagiranye na sosiyete y’ubwishingizi ariko ababishinzwe mu Murenge wa Nyagatare no ku Karere Karere ntibitaba telefone zabo zigendanwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|