Nyagatare: Abagwiriwe n’inzu bashyinguwe
Abantu bane kuri batandatu basize ubuzima mu mpanuka y’inzu y’igorofa yaguye mu mujyi wa Nyagtare tariki 13/05/2013 bashyinguwe n’akarere ku bufatanye n’abaturage n’ibitaro by’akarere.
Ku irimbi rya Mirama, hashyinguwe Ngirababyeyi Isaie na Nibishaka Claude, mu gihe undi yashyinguwe ku irimbi rya Barija naho undi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya ajyanwa iwabo.
Uwo muhango witabiriwe n’abaturage benshi, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiti Fred akaba atangaza ko uruhare rw’abaturage mu butabazi nyuma y’iyi mpanuka ari urwo gushimwa.
Ubuyobozi bw’akarere bugashima abaturage ku ruhare bagize mu bikorwa by’ubutabazi kugeza ku mihango yo gushyingura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Atuhe Sabiti Fred, atangaza ko hagiye gufatwa ingamba zikomeye hirindwa ko hagira indi mpanuka nk’iyi yakongera kuba mu karere.
Ikizakorwa ngo ni ugukangurira abubaka kwita ku mabwiriza n’amategeko y’imyubakire, dore ko umujyi wa Nyagatare utangiye kurangwa n’iterambere rigaragazwa n’inyubako zirimo iziremereye.
Mu bundi butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’urubyiruko rw’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ku irimbi rya Mirama hashimangiwe cyane umuco wo kubana neza n’abandi no gutabarana, nk’uko byagaraye mu mpanuka yahitanye ba nyakwigendera.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukwihanganisha ababyeyi babo no kuvugurura byihuse izonzu ziteza impanuka.
abo bana Imana ibahe iruhuko ridashira.