Nyagatare: Abagura ubutaka mu buryo butemewe baragirwa inama yo kubireka
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, aragira inama abaturage bifuza kugura ubutaka kujya bagana serivisi z’ubutaka ku Mirenge kuko iyo bikozwe mu buryo butemewe bigora uwaguze kubona icyangombwa cy’ubutaka.
Abivuze mu gihe bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Mirama bavuga ko bamaze igihe basiragira ku byangombwa by’ubutaka baguze.
Avuga ko umuntu wese ushaka kugura ubutaka akurikiza inzira ziteganywa na Leta kandi nta kiguzi bisaba aho kwihererana ubwabo bakagura batazi niba n’ibyo bagura bishobora kuba bifite izindi nzitizi.
Ati “Hari inzira ziteganywa na Leta mwe kwihererana hariya ngo mugure uko mubonye. Mwegere ubuyobozi bubarebere ko nta makimbirane, barebe ko bwandukuwe ku muntu, barebe ko nta makimbirane arimo, barebe ko nta kibazo kirimo, babasinyire amasezerano kandi nta kiguzi gitangwa.”
Mukayiranga Jeannette, yaguze ubutaka ndetse abwubakamo n’inzu ariko uwo babuguze akaba yaramuhaye akapapuro kemeza ko ari ubwe gusa aho atangiriye gushaka icyangombwa cyabwo bimubera ingorabahizi.
Yagize ati “Naguze ubutaka na Munyambabazi ampa akajeto, mu gushaka icyangombwa cyabwo cyasohotse mu mazina ya Munyambabazi n’umugore we witabye Imana. Maze imyaka itanu mbyirukaho, ubu sinahagurisha, ntacyo nahakorera no kuharyama samba ntuje kuko hatanyanditseho.”
Umukozi w’Umurenge wa Nyagatare ushinzwe serivisi z’Ubutaka, Emerthe Murekatete, avuga ko icyangombwa cya burundu cy’Ubutaka kuba cyarasohotse mu mazina y’uwo babuguze n’umugore we kandi yarahagurishije nta kosa ririmo kuko hari hasanzwe hatagifite.
Avuga ko kugira ngo gihindurwe mu mazina y’uwahaguze ariwe Mukayiranga, bisaba ko hagaragwazwa urupapuro rw’ubushyingirwe rw’uwamugurishije n’umugore we akabona uko akorera uwo yagurishije ihererekanya ry’ubutaka.
Agira ati “Kugira ngo ubutaka buve kuri Munyambabazi n’umugore we bujye kuri Mukayiranga hari ibisabwa. Byagombaga guca mu izungura, Munyambabazi yaba yarasezeranye n’umugore we ivangamutungo risesuye, akabanza akajya ku cyangombwa 100% akabona gukorera Mukayiranga ihererekanya ry’ubutaka.”
Akomeza agira ati “Ariko icyabuze ni urupapuro rw’ishyingirwa (Acte de marriage) rugaragaza ko basezeranye ivangamutungo risesuye.”
Cyakora ariko ngo hari itegeko rishya ryasohotse muri Kanama 2024 rishobora gufasha Mukayiranga kubona icyangombwa cy’ubutaka, binyuze mu batangabuhamya bo ku ruhande rw’uwagurishije bemeza ko umutungo yagurishije utarengeje kimwe cya kabiri yari afatanyije na nyakwigendera.
Ati “Niba umupfakazi agiye kugurisha uyu mutungo aazana abantu bane bemeza ko umutungo agiye kugurisha utarengeje kimwe cya kabiri cy’umutungo yari afatanyije na nyakwigendera bikemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa, dushingire kuri ibyo ubutaka tubukure kuri Munyambabazi tubwandike kuri Mukayiranga.”
Abaturage ba Mirama kandi bavuga ko bafite ikibazo cy’ibibanza byabo byanditswe kuri Leta, ubuyobozi bukavuga ko n’ubwo ari uburangare bwabo, bakwiye kwihutira kugana serivisi z’ubutaka icyo kibazo kigakemurwa.
Ohereza igitekerezo
|