Nyagatare: Abagore ngo barakitinya

Kuba bamwe mu bagore bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko bakitinya ku bikorwa bimwe na bimwe bigamije iterambere no kuba bamwe mu bagabo bumva ko abagore badashoboye ni zimwe mu nzitizi bagihura nazo mu iterambere.

Ibi ni ibyagaragarijwe mu nama y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 05 Kanama yahuje abahagarariye abagore mu karere ka Nyagatare n’ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko inshingamategeko (FFRP).

Iyi nama ngo yateranye hagamijwe kwisuzuma no kureba inzitizi zabayeho kugira ingamba zari zarafashwe mu nama yabanjirije iyi zigerweho ahanini ihohoterwa rigikorwa mu miryango itandukanye.

Hari kandi gusubiza amaso inyuma kugira ngo harebwe aho umugore ageze mu iterambere mu myaka 20 ishize ndetse hanarebwe ibigikenewemo ingufu.

Honorable Mutesi Anita uhagaze usaba abagore gutinyuka bagakora.
Honorable Mutesi Anita uhagaze usaba abagore gutinyuka bagakora.

Honorable Depite Mutesi Anita wo mu ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu nteko inshingamategeko yasabye abagore kureba umusaruro batanga mu ngo zabo, kuba intangarugero, kwitabira gahunda za Leta no kwegera abagore bagenzi babo ahanini bakabasobanurira ko nabo bashoboye bityo badakwiye kwihezamu iterambere ry’igihugu.

Ku ruhande rw’abagore bitabiriye ibi biganiro nabo basanga uruhare rwabo rukenewe dore ko aribo umuryango ushingiraho.

Cyozayire Marie Chantal uyobora inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rukomo avuga ko akenshi umugabo aba ahugiye mu bindi bityo umugore akaba ariwe umenya urugo buri gihe bityo akaba asanga ariwe shingiro rya byose mu muryango.

Agira ati “Burya umugabo aba ahugiye muri byinshi. Uburere no gutunga abana n’umugabo niwe bireba kimwe n’ibikorwa biri mu rugo byose niwe bireba”.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari inzitizi umugore agihura nazo cyane izishingiye ku bumenyi bucye. Pastor Uwambaye Jane uyobora itorero Church of God avuga ko ubumenyi bucye no kwitinya kimwe no kuba atarahabwa agaciro gakomeye n’uwo bashakanye bikiri inzitizi ku iterambere ry’umugore.

Abagore barakitinya cyane mu kwaka inguzanyo no gukora imishinga ihenze.
Abagore barakitinya cyane mu kwaka inguzanyo no gukora imishinga ihenze.

Kwitinya kw’abagore ahanini kugaragarira mu kuba aribo bacye bafata inguzanyo mu bigo by’imari kimwe no guhatanira imyanya ikomeye.
Urugero rwatanzwe aha ni uko mu bajyanama b’uturere abagore bafite impuzandengo ya 46 ku ijana nyamara mu nteko ishingamategeko bari kuri 64 ku ijana.

Mu bayobozi b’uturere ho ni 3 gusa abandi 27 ni abagabo kimwe n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu naho abagore bari ku kigereranyo cya 16 ku ijana.

Mu byishimirwa abagore bagezeho ni ukugabanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango ndetse n’amategeko yashyizweho atanga amahirwe angana ku mugore n’umugabo ku micungirwe y’umutungo.

Abagore kandi bakanguriwe guhera kuri gato bakiteza imbere, kugira icyerekezo n’intego, indangagaciro no gukunda igihugu n’umurimo.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nta mpmavu n’imwe ikwiye gutuma abagore bitinya kandi bafite ubuyobozi bubashyigikiye kandi bubaha ibikenewe byose kugirango babashe kwiteza imbere ahubwo abagore twese mureke duhaguruke dukore kuko dufite amahirwe y’ubuyozi budushyigikiye.

Mama Shanny yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

ibyo se hari aho bikiba koko? ibi ninko kuguha ibyo kurya bikakunanira kurya kandi biguteretse imbere, ko mwahawe byose aya mahirwe rwose ntimuyiteshe mutinyuke mukore mwiteze imbere ,

kamali yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka