Nyagatare: Abagikoresha abana mu kwamurura inyoni bararye bari menge

Ku wa 15 Gicurasi 2015, mu Mudugudu wa Gakirage, Akagari ka Gakirage, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare, abanyamuryango b’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba (UCORIVAM) bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana b’abakobwa n’imirimo ivunanye ikoreshwa abana.

Nkurunziza Jean Damascène, umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’umuvumba, yavuze ko uru rugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana n’imirimo ivunanye ibakoreshwa baruteguye bagamije gushishikariza abaturage cyane abahinzi b’umuceri kubirwanya.

Abagize ihuriro UCORIVAM bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry'abana n'imirimo ivunanye ibakoreshwa.
Abagize ihuriro UCORIVAM bakoze urugendo rwo kwamagana icuruzwa ry’abana n’imirimo ivunanye ibakoreshwa.

By’umwihariko muri aka gace ngo n’ubwo ari mu cyaro ntibibujije ko hari abana b’abakobwa baba bacuruzwa. Ikindi ngo mu mirima y’umuceri hari abana bagikoreshwamo bamurura (birukana) inyoni.

Yemeza ko uretse gukora uru rugendo rwo kubyamagana ngo bagiye no kuzamanuka mu gishanga kureba ko koko abana batacyamurura inyoni.

Gakuru James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, umwe mu mirenge 7 ikora kuri iki gishanga gihingwamo umuceri ari naho hakunze kugaragara abana bamurura inyoni, avuga ko mu kurwanya iki gikorwa bazakomeza kwifashisha abahinzi b’umuceri kuko aribo bazanamo abana.

Hari abana bagikoreshwa mu kwirukana inyoni mu muceri.
Hari abana bagikoreshwa mu kwirukana inyoni mu muceri.

Kurwanya icuruzwa ry’abana n’imirimo mibi ibakoreshwa ngo si igikorwa kireba ubuyobozi cyangwa inzego zishinzwe umutekano gusa, ahubwo ngo kireba buri munyarwanda.

Abagikoresha abana mu kwamurura inyoni bo ngo bazabihanirwa bikomeye kuko bagirira nabi igihugu.

Abahinzi b’umuceri basabwa kutongera guhirahira gukoresha abana kwamurura inyoni kuko uzabifatirwamo azabihanirwa bikomeye. Mu karere ka Nyagatare imirimo mibi ikunze gukoreshwa abana ni ukwamurura inyoni mu mirima y’umuceri, kuragira inka, gukoreshwa mu ngo n’ubucuruzi cyane ibw’ibisheke.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza kuba ubuyobozi bwita kuburerebwabana bino.Gusa mudukorerere ubuvugizi kuko ubu abarimu tugejeje uyu munsi tutarahebwa ukwezi kwaka4 turatabaza

Nyagatare yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

ntabwo bikwiye ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye, tubirwanye maze ahubwo tubakangurire kwiga bazagire icyo bigezaho

babu yanditse ku itariki ya: 17-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka