Nyagatare: Abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa ngo badasuzugururwa

Bamwe mu bagabo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore.

Ndayambaje Froduard avuga ko nubwo atarega umugore ariko abizi ko guhishira ihohoterwa bishobora gukurura impfu
Ndayambaje Froduard avuga ko nubwo atarega umugore ariko abizi ko guhishira ihohoterwa bishobora gukurura impfu

Ndayambaje Froduard, umuturage w’Umurenge wa Gatunda, avuga ko nubwo ihohoterwa rigaragara cyane ari irikorerwa abagore, ariko ngo n’abagabo barahohoterwa ahubwo bikagirwa ibanga.

Impamvu bigirwa ibanga ngo ni uko kenshi abagabo biyumva ko ari abatware b’ingo, kandi ari abanyembaraga bityo kuvuga ko bahohotewe, n’abagore byaba ari igisebo n’igisuzuguriro kuri bo.

Ati “Kwa kundi abagabo twihagararaho ningenda nkavuga ko umugore ampohotera ndasuzugurika mu bandi, biragaragara ko ndi imbwa, ubwo rero tugatinya kubivuga. Kwa kundi kwa kera mu muco kumva ko umugabo ari umutware mu rugo, kubivuga byaba biteye isoni mu bantu, kumva ko umugabo yarushijwe imbaraga, duhitamo kwicecekera kugira ngo dupfane icyubahiro cyacu.”

Mu bukangurambaga bwakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu Mirenge ya Gatunda, Kiyombe na Karama, yo mu Karere ka Nyagatare hagamijwe kumenyekanisha serivisi zitangwa na Isange One Stop Center, abaturage banaganirijwe ku ihohoterwa rikorerwa mu miryango.

Umukozi wa RIB, mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibyaha, Mwenedata Philbert, yasabye abagabo kwikuramo imyumvire ko uwavuze ihohoterwa akorerwa, cyaba ari igikorwa kigayitse nabo bakarivuga kuko aribwo ryacika.

Yagize ati “Abagabo barahohoterwa nk’uko biba ku bagore, ariko abagabo barahohoterwa bamwe ntibajye gutanga ibirego, bakumva ko cyaba ari igikorwa cyaba kigayitse cyangwa gisebeje, kuba umugabo yajya kurega ko umugore yamuhohoteye, iyo myumvire na yo igomba gucika.”

Benshi mu bagabo baganiriye na Kigali Today, bavuga ko nubwo badatinyuka kuvuga ihohoterwa bakorerwa ngo rirahari cyane gusuzugurwa, kubwirwa amagambo abakomeretsa akanabatesha agaciro, ndetse ngo hakabamo n’abakubitwa n’abo bishakiye.

Umwe ati “Umugore arava mu kabari akaza akubaza ngo ko utatetse ukumirwa, na we ati ni uburinganire, akakubwira ukuntu uri imbwa, nta mugabo ukurimo n’ibindi bigutesha agaciro, yewe aranagukubita ukanuma. Namurega nizeye ko tudasubirana naho turibugarukane nabireka ahubwo nkamuhunga, nkatanga amahoro kuko burya agusuzugura afite abandi bagabo.”

Nubwo bahishira ihohoterwa bakorerwa, ngo ntibanayobewe ko kurihishira cyane bishobora kugera igihe bibyara impfu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka