Nyagatare: Abafatanyabikorwa bakomeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Umurerwa Aisha, arasaba Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere, gufatira urugero ku Murenge wa Mukama bakegera abafatanyabikorwa bakorera mu Mirenge yabo, kuko bafasha mu gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.

Iyi ni inzu abafatanyabikorwa bubakiye umuturage utiishoboye
Iyi ni inzu abafatanyabikorwa bubakiye umuturage utiishoboye

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeli 2022, ubwo hatahwaga inzu nshya zubakiwe abatishoboye 11, abandi 48 bakaba barasaniwe ndetse n’ubwiherero bushya 15 n’ubundi 87 bwasanwe, byose byakozwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Umurenge.

Mukanzigiye Solange wo mu Kagari ka Gishororo Umurenge wa Mukama, umwe mu bubakiwe inzu, agaragaza ibyishimo bye.

Ati "Mbere nabaga mu kazu gato nako kakava ku buryo iyo imvura yagwaga abaje kugama barogeraga bakagenda kuko n’ubundi bavirwaga, hari n’igihe abayobozi bazaga kureba isuku bakwinjira bagasanga n’ubundi ni nko hanze, ariko ubu ndishimye banyubakiye inzu nziza sinzongera kuvirwa."

Uyu yubakiwe inzu y’amabati 18 na Compassion guhera hasi kugera ku isakaro.

Gatari Anastase yabaga mu nzu y’amabati atatu n’abana batanu ndetse akanayitekeramo, uyu na we ashima ko yubakiwe.

Agira ati "Ndashima Imana kuko mbonye inzu, ubundi jye n’abana twararaga ducurikiranye kandi tukanayitekeramo."

Mu bafatanyabikorwa mu kubakira inzu abatishoboye harimo Compassion, urubyiruko rw’abakorerabushake, ibigo by’amashuri, abikorera, amadini n’amatorero, abakozi b’Umurenge n’Utugari n’abandi bafatanyabikorwa bakorera mu Murenge wa Mukama.

Umuyobozi wa GS Gishororo Byiringiro Elia, avuga ko nk’ishuri kugira uruhare mu kubakira abatishoboye ari ukugira ngo bateze imbere imibereho myiza y’abakiriya babo aribo banyeshuri.

Ati "Twaricaye nk’abarezi bose dukusanya 250,000 dushyiraho n’amaboko yacu, tubasha kubakira umuturage wavirwaga, tumuha n’ubwiherero kugira ngo abakiriya bacu aribo banyeshuri babeho neza kandi bajye baza ku ishuri bishimye."

Umuyobozi w’abikorera mu Murenge wa Mukama, Maniragaba Felicien, avuga ko nk’abikorera bafite uruhare mu mibereho myiza y’abaturage b’Umurenge wabo.

Avuga ko nk’abantu bifite bakwiye gufasha Leta mu gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye abatishoboye harimo amacumbi n’ubwiherero.

Ati “Birakwiye nk’abafite uko tubayeho gufasha Leta mu kuzamura imibereho y’abatishoboye, kugira ngo twese tubashe kwigira nk’Abanyarwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukama, Habineza Longin, avuga ko kugira ngo babashe kwesa umuhigo bari bihaye, ibanga bakoresheje ari ukwegera abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage

Agira ati “Nta rindi banga uretse kwegera abafatanyabikorwa n’abaturage. Abafatanyabikorwa iyo ubamenye ukahamagara ndetse n’abaturage mukaganira ukabereka imiterere y’ikibazo ndetse ukanabereka uko cyakemuka, icyo gihe mufata ingamba hagasigara kuzikurikirana byose birakorwa kandi ku gihe mwihaye.”

Bajya inama ku bigomba gukorwa
Bajya inama ku bigomba gukorwa

Umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Nyagatare akaba n’imboni y’Umurenge wa Mukama, Umurerwa Aisha avuga ko n’imirenge yindi ikwiye gufatira ku rugero rwa Mukama.

Ati “Hano tubonye ko bishoboka ko wegereye abafatanyabikorwa bari mu Murenge byose ibibazo byose byakemuka. Ndakangurira n’indi Mirenge mu Karere gufatira ku rugero rwa Mukama kuko itugaragarije ko abaturage bafite ibibazo by’ubuzima hiyambajwe abafatanyabikorwa byose byakemuka uramutse ubegereye mukajya inama.”

Uretse kubaka inzu, gusana izitameze neza ndetse no kubaka ubwiherero no gusana ubutameze neza, hanatanzwe ibiribwa n’inka kuri imwe mu miryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukomereze aho turabakunda bayoboz na biwacu inyaruguru nuko bakor

Jean damascen yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka