Nyagatare: Abafatanyabikorwa b’akarere bahuguwe ku guha uruhare abagenerwabikorwa
Abafatanyabikorwa b’akarere ka Nyagatare biyemeje guha umwanya umuturage akagira uruhare mu bikorera bamukorera, nyuma y’amahugurwa bahawe n’igihugu gishwizwe guteza imbere abaturage (RLDSF) ku micungire n’imikoreshereze y’umutungo ndetse kunoza serivisi baha abaturage.
Hakizamungu Thomas, umunyamabanga uhoraho w’ihuriro ry’abikorera mu karere ka Nyagatare (JAF) yagize ati “aya mahugurwa aradufasha cyane mu gucunga imishinga ya RLDSF ari yo yahoze ari CDF aho twize ku micungire y’umutungo ndetse no kunoza serivisi duha abagenerwabikorwa.”
Hakizamungu yakomeje avuga ko nyuma y’aya mahugurwa bagiye kumanuka bakaganira n’abaturage bakareba uko biyumva mu bikorwa bibakorerwa cyangwa niba hari n’ibyo bakosora.
Abahuguwe banakanguriwe ku kuba inyangamugayo bakirinda kwikubiraho imitungo yari igenewe ibikorwa biteza imbere abaturage bityo amafaranga akajya akoreshwa ibyo yagombye gukora.
Gatera Prudent, umwe mu babahuguraga avuga ko bateguye ayo mahugurwa bagamije gufasha abagenerwabikorwa bakora muri mishinga y’iterambere kubahiriza kandi bakanoza inzira zashyizweho n’akarere mu gukoresha imitungo.
Kuri byo kandi ngo hakiyongeraho kubasaba kwirinda magendu mu mafaranga y’imishinga bakoramo. Ati “Ni ukugira ngo badateshuka ku nshingano zo gukorera abaturage bityo bakarangwa no kugaragariza abaturage ibyo babakorera.”
Aya mahugurwa yahawe abayobozi basaga 25 barimo ba perezida ba za Njyanama z’imirenge, abahagarariye ikigega cy’iterambere ry’imirenge (VUP) n’abagarariye JAF mu mirenge; azakomereza mu tundi turere twatoranyijwe ari two Gicumbi, Kicukiro, Karongi na Gisagara.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|