Nyagatare: Abacururizaga mu gishanga babonye isoko rya kijyambere

Abacuruzi b’ibiribwa n’imyambaro mu Murenge wa Mimuli bari mu byishimo, nyuma yo kubakirwa isoko rya kijyambere rifite agaciro k’arenga Miliyoni 684Frw, mu gihe bari bamaze umwaka bakorera mu gishanga.

Babonye isoko ryujuje ibyangombwa
Babonye isoko ryujuje ibyangombwa

Babitangaje ku wa Kabiri tariki ya 30 Kanama 2022, ubwo hatahagwa isoko rishya rya Mimuli ryubatswe ku gaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 684,171,940.

Muri Kamena 2021 nibwo abacururizaga mu isoko rito rya Mimuli bagiye gucururiza mu gishanga cya Nyabugogo, Akagari ka Mahoro mu Murenge wa Mimuli, nyuma y’uko iryo bari basanzwemo ritwawe n’umuyaga.

Nshimiyimana Alexis, Umuyobozi w’Isoko rya Mimuli, avuga ko isoko bari basanganywe ryari ryarubatswe mu mwaka wa 2017 ryari rito kandi rutubatse neza ari nayo mpamvu ryatwawe n’umuyaga mu mwaka wa 2019.

Aho mu gishanga ngo bari bafite ibibazo by’umutekano w’ibicuruzwa byabo, kuko hatari hubakiye byongeye bakaba baraterwaga n’amazi.

Kuba babonye isoko rishya kandi rinini ugereranyije n’iryo bari basanganywe ngo ni ibyishimo bidasanzwe.

Ati “Dufite ibyishimo bidasanzwe kuko tubonye isoko rinini kandi ryubakiye rifite amashanyarazi, tuzajya dukora amasaha menshi. Rifite amazi n’ubwiherero bwiza kandi bwinshi kandi ryakira abantu benshi.”

Uwase Grace uhagarariye abikorera mu Murenge wa Mimuli, avuga ko ari ibyishimo kuri bo kuko nyuma y’umuhanda wa kaburimbo ubahuza n’Akarere ka Gicumbi uri hafi kuzura babonye n’isoko rya kijyambere, ku buryo hagiye kuboneka abacuruzi benshi kandi bagahahirana n’utundi turere.

Agira ati “Umuhanda uratwegereye kimwe n’isoko, bizatworohera kuvana cyangwa kujyana ibicuruzwa mu Karere ka Gatsibo na Gicumbi bityo biteze imbere ishoramari kuko ubundi kujya Gicumbi byadusabaga gutega moto bikaduhenda, ariko ubu amafaranga y’urugendo ku bicuruzwa byacu yoroshye cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko iri soko ari umusaruro w’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, kandi imwifuriza gutera imbere.

Yavuze ko n’ubwo ritashywe ariko hari ibintu bikibura bitaratungana, imirimo yo kubisoza ishobora gutwara icyumweru kimwe cyangwa bibiri ariko babaye baritashye, hagamijwe ibacuruzwa bidakomeza kunyagirwa kuko igihe cy’imvura cyaje.

Yavuze ko rifitiye akamaro abari basanzwe bakora ubucuruzi bw’ibiribwa n’imyambaro, abandi bose bumva bifuza gutangira ubwo bucuruzi, kimwe n’abakiriya kuko bazahahira ahantu heza kandi hisanzuye.

Yasabye abagiye kurikoreramo n’abandi bazazamo nyuma kimwe n’abikorera kuribyaza umusaruro, kuribungabunga ndetse no kurigirira isuku.

Ati “Babyaze amahirwe inyubako yabonetse kugira ngo usanzwe acuruza acururize ahantu heza ariko n’uwari ufite igitekerezo cyo gucuruza abonye aho gukorera, icya kabiri ni ugufata neza iyi nyubako kugira hatagira icyangirika. Ikindi ni isuku kuko ahantu hahurira abantu barenga 900 hagomba isuku.”

Isoko rishya rya Mimuli rifite ubushobozi bwakira abacuruzi 950, ahacururizwa ibiribwa honyine hakaba hafite imyanya 698.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba abaturage ba bimuri bongeye kubona isoko rivuguruye

Barambabaje yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka