Nyagatare: Ababyeyi barashinjwa guhishira abatera inda abana bato

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashinja bamwe mu babyeyi guhishira abahohotera abana bakiri bato bakabatera inda.

Musabyemariya Domitille yakanguriye ababyeyi kugira uruhare mu gukumira abangiza abana bato babatera inda
Musabyemariya Domitille yakanguriye ababyeyi kugira uruhare mu gukumira abangiza abana bato babatera inda

Icyo aba bayobozi bashingiraho ngo ni uko mu mwaka wa 2017 mu karere kose habaruwe abana 1209 bari munsi y’imyaka 19 batewe inda, ariko ngo kubera guhishira ababikora hamaze gufatwa ababigizemo uruhare bagera ku 110 gusa.

Musabyemariya Domitille umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko aba 110 bamaze gushyikirizwa ubutabera ubu bari gukurikiranwa.

Musabyemariya yemeza ko kuba harafashwe umubare muto bishimangira ubufatanyacyaha n’ababyeyi b’abana.

Ati “Kuba uwo mubare wundi munini usigaye tutazi ngo ni bande bangije aba bana bacu, na cyo ni ikibazo gikomeye. Dusanga harimo ubufatanyacyaha n’ababyeyi, harimo guhishirana ndetse n’uburangare.”

Akomeza agira ati” Ubu twatangiye ubukangurambaga kugira ngo buri wese amenye inshingano ze, abigire ibye kuko hadashyizwemo imbaraga, mu minsi iri imbere twazabura igihugu, kuko urubyiruko aribo gihugu cy’ejo.”

Rindiro Patrick wo mu kagari ka Barija ashimangira ko kuba aba bahohotera abana badafatwa, biterwa n’ababyeyi b’abo bana babahishira, kugira ngo babake indonke zirimo n’amafaranga.

Agira ati “Umukobwa aterwa inda yiga akicara akabyara tugahisha uwayimuteye ahubwo ejo akazana indezo agatwara umwana we bikarangirira aho. Icyaha ni icyacu kuko wawundi wakoze icyaha tukimuhanaguraho tukamukuramo indonke.”

Uyu mubyeyi asaba bagenzi be guhindura imyumvire akibutsa ko guhishira umuntu nk’uwo umutezeho indonke ashobora kukwangiriza umwana akanamwanduza ibirwara bidakira uzarwana na byo,. bikagusiga nta n’urwara rwo kwishima usigaranye.

Mu bana 1209 batewe inda, bari hagati y’imyaka 15 na 19. Abana 25 muri abo bazitewe bafite imyaka 15 y’amavuko. Bamwe muri bo ababyeyi babo babashyingiye abagabo bakuze.

Abamotari, abarimu n’ababana n’abana mu ngo nibo bari ku isonga mu gutera inda abana.

Umurenge uri ku isonga mu guhohotera abana ni uwa Rwimiyaga aho ku kigonderabuzima cya Bugaragara habonetse abana 102 babyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibabafatire imyanzuro kukobirakabije

girbert yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

yes birakwiye ko abakora ibi bakurikiranwa kuko Usanga badindiza iterambere ryigihugu cyacu.

Muhire jean claude yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka