Nyagatare: Ababyeyi babiri b’Incike borojwe inka zifite agaciro ka 500,000Frw
Ababyeyi babiri bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Karere ka Nyagatare, borojwe inka na East African University Rwanda, zifite agaciro ka 500,000Frw.
Aba babyeyi borojwe ubu barashimira umukuru w’igihugu watoje Abanyarwanda uyu muco wo koroza bagenzi babo batishoboye, nabo bakawugira uwabo bakawimakaza.
Mukakarera Verediana wo mu kagari ka Nsheke Umurenge wa Nyagatare, asanzwe ahabwa inkunga y’ingoboka yamufashaga kubona amata anywa we n’ipfubyi arera.
Yashimye abayobozi b’Iyi Kaminuza bwamugeneye Inka, ariko by’umwihariko ashimira cyane umukuru w’igihugu watoje Abanyarwanda urukundo rutuma umuntu agabira n’uwo atazi.
Ati “Ndashima Imana yakoreye muri aba bantu bakampa inka, ariko mbisubiremo ndashima perezida Kagame wacu, watoje Abanyarwanda urukundo, kugera aho umuntu akagabira uwo atazi bataturanye. Imana izamuturindire.”
Yemeza ko inka ye azayorora neza ikamukura mu cyiciro cy’ubukene yari arimo kuko nibyara atazongera kugura amata kandi akaba yabonye n’ifumbire.
Muteterizina Marie w’imyaka 67 wo mu kagari ka Gitengure umurenge wa Tabagwe, we avuga ko n’ubwo nta mwana cyangwa umwuzukuru, ariko aho atuye yahasanze abaturanyi beza, ahabona abana n’abuzukuru bityo inka ye bazayimuragirira.
Agira ati “Iyi nka muzansure muzasanga isa neza rwose. Ndi incike ariko mfite abaturanyi beza, ndabafite muri abana banjye, abakuru ndabafite mwese muzayiragira izasa neza kandi nzitura.”
Prof. Joseph Gahama umuyobozi wa kaminuza ya East Africa Rwanda, avuga ko batanze izi nka bagamije kunganira leta gufasha abatishoboye kugira ngo nabo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Kaminuza ya East African Rwanda ikaba ngo irimo no kubakira undi warokotse jenoside utishoboye, aho inateganya kwagura ibikorwa byayo byo gufasha abatishoboye bikagera mu ntara yose.
Inka 67 nizo zimaze guhabwa abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyagatare, zitanzwe n’abantu ku giti cyabo cyangwa se n’ibigo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|