Nyagatare: 38% ni bo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko abaturage 38% aribo bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza, umwaka wa 2023-2024 ariko hakaba hari ikizere ko imibare ikomeza kuzamuka mu minsi ya nyuma y’uku kwezi.

Abanyamuryango ba CODERVAM n'abagize imiryango yabo bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza
Abanyamuryango ba CODERVAM n’abagize imiryango yabo bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Kamena 2023, ubwo Koperative y’abahinzi b’umuceri CODERVAM yishyuriraga ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango bayo n’abayikomokamo ndetse n’abandi baturage batishoboye bagera ku 3,243.

Umuyobozi wa Koperative CODERVAM, Nyirandikubwimana Gaudence, avuga ko ubusanzwe iyi Koperative yari izwi mu bibazo kubera imiyoborere n’imicungire mibi byabateje ibihombo by’amafaranga y’u Rwanda 400,000,000.

Aho baviriye muri iri deni ngo bimakaje imiyoborere myiza none ubu ngo bageze ku bikorwa byiza aho biyemeje ko buri mwaka buri munyamuryango n’abagize umuryango we bazajya bishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Agira ati “Ubu ntitugikata amafaranga umuhinzi amafaranga ku musaruro wanyuze muri Koperative kuko dufite irindi shoramari. Mu nyungu rero zabonetse niyo mpamvu twiyemeje kwishyurira abanyamuryango bacu 1,350.”

Avuga ko ku banyamuryango babo n’abagize imiryango yabo hiyongereye abaturage batishoboye 40, bo mu Mirenge ine, igishanga bahingamo gikoraho, bose hamwe bakaba abantu 3,243 bishyuriwe amafaranga y’u Rwanda 9,730,000.

Abaturage bavuga ko kwishyurira rimwe bifasha kuko bose batabonera rimwe ubushobozi
Abaturage bavuga ko kwishyurira rimwe bifasha kuko bose batabonera rimwe ubushobozi

Uretse kwishyurira abanyamuryango n’abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, CODERVAM yanahaye imfashanyo y’ibiribwa n’amafaranga 30,000, uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye, Mukanizeyimana Mamerthe, uherutse no gupfusha umwana wamufashaga mu buzima busanzwe.

Mukanizeyimana yari yarubakiwe n’iyi Koperative inzu yo kubamo ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3,500,000.

Ashima abanyamuryango ba CODERVAM kuko bahora bamutekerezaho bakamufasha mugihe biri ngombwa atarinze kubiyambaza.

Ati “Abanyamuryango ba CODERVAM barakundana kandi bita ku bantu babaye, bangiriye neza baranyubakira inzu nabagamo yenda kungwaho mu mwaka wa 2015, muri iyi minsi nagize ibyago mmpfusha umwana wari urangije kaminuza wanyitagaho, none bansuye bampa imfashanyo nakongeraho ko ibi tubikesha ubuyobozi bwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko umuntu iyo afite ubwisungane mu kwivuza agira ubuzima bwiza akabasha no gukora ibindi bikorwa by’iterambere.

Yashishikarije abandi bafatanyabikorwa bakorana kwigana uyu muco wo kwita ku buzima bw’umuturage.

Mukanizeyimana Mamarthe yashyikirijwe imfashanyo yagenewe mu rwego rwo kumufata mu mugongo
Mukanizeyimana Mamarthe yashyikirijwe imfashanyo yagenewe mu rwego rwo kumufata mu mugongo

Kuri aho amatariki ageze y’ukwezi kwa Kamena 2023, Akarere ka Nyagatare ngo ni aka kabiri ku rwego rw’Igihugu mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza umwaka wa 2023/2024, kuko abamaze kwishyura bangana na 38%.

Yagize ati “Turifuza ko andi makoperative y’abahinzi, aborozi, amabanki n’ibindi bigo bikorera mu Karere kwigana uyu muco bakita ku buzima bw’abaturage kuko ntawe twifuza ko yabaho atagira mituweri. Ubu abamaze kwishyura ni 38% turi aba kabiri ariko turifuza ko ukwezi kurangira tugeze kure mu kwishyura.”

Koperative CODERVAM yashinzwe mu mwaka wa 1987, ihinga ku buso bwa hegitari 400 mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli, Rukomo na Mukama. Ubu iyi Koperative yinjiye mu ishoramari aho irimo no kubaka Sitasiyo ya Essence imirimo yo kuyisoza ikaba igeze kuri 95%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka