Nyabugogo: Isanwa ry’umuhanda ryabangamiye ingendo n’ibikorwa byo mu mpera z’umwaka
Imirimo y’isana ry’umuhada wa kaburimbo uturuka mu nce za Remera na Kacyiru ukagera mu gice gihurirwaho n’urujya n’uruza cya Nyabugogo, yabangamiye nyinshi muri gahunda zihakorerwa ahanini zijyanye n’impera y’umwaka.
Uyu muhanda ukoreshwa cyane n’imodoka ziturutse mu ntara y’uburasirazuba no mu bihugu nka Tanzaniya. Ubwo bwinshi bwatumye uyu muhanda uba muto kuko uko zikomeza gutegereza niko izindi nyinshi ziyongeraho.
Inyinshi muri izi gahunda ni izigendanye n’ibihe by’iminsi mikuru, aho hari abantu bajya mu ntara benshi bakererwaga ingendo zabo cyangwa imodoka zizanye ibicuruzwa n’izibijyanye zigatinda mu muhanda.

Bamwe mu bagenzi batangarije Kigali Today bavuze ko bari gukererwa kuko bibasaba kuviramo ahitwa ku Kinamba cya mbere bakagenda n’amaguru. Abafite ibicuruzwa byabo nabyo bitinda mu nzira.
Umwe mu bagenzi ati "Biragoye kugera Nyabugogo kuko niba ushaka kwihuta bigusaba kuviramo ku Kinamba cya mbere ubundi ukaza n’amaguru, kuko nta mumotari wapfa kubona bose baba bafashwe."
Undi mugenzi wari ugiye mu ntara yatangaje ko muri iyi minsi gahunda ze zabangamiwe n’iri sanwa n’umuhanda ariko na none akishimira ko hafashwe ingamba zo kurangiza iki kibazo.

Ati "Gahunda zanjye muri iyi minsi zarapfuye kuko ndakererwa cyane ariko ikiza ni uko mbona noneho bari kuwukora neza ku buryo umwaka utaha tutazongera kugira iki kibazo."
Igice cya Nyabugogo gikunda kwibasirwa n’ibiza by’imyuzure kuko kiri ku butumburuke busa n’uburi hasi y’igishanga. Ibi bikunda kubangamira ibikorwa bihakorerwa biganisha ku bucuruzi akenshi bifatiye runini umujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.
Emmnuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibiiza abakora ingendo bihagane nonese ko byagwirirye ntakundi byagenda babyihanganire, kuko tutasragira ama autoroute magari ngo uvuge ngo mwakimuka nibura mukaba mukoresha igipande kimwe. ariko bizaza nukuri , gusa birashira ingendo zikomeze.