Nyabugogo: Inyubako yafashwe n’inkongi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukuboza 2022, i Nyabugogo ku muhanda werekeza ku Kimisagara, inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbiri, hahiramo ibikoresho bitari bike, by’amahirwe nta muntu wahagiriye ikibazo.

Bamwe mu bari bahari haba iyo mpanuka batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye Kigali Today ko inkongi yatewe n’uwari arimo gusudira hanyuma ibishashi bigatarukira mu mpapuro, kuko ahahiye hasanzwe harimo ‘papeterie’, hahita hagurumana, uwateje iyo nkongi akaba yahise atoroka aburirwa irengero.
Bavuze kandi ko abaturage bari hafi bahise batabara, batangira kuzimya uwo muriro bifashishije umucanga kugeza uzimye neza.
Nyiri aho hahiye utifuje kuvugana n’itangazamakuru, byaje kumenyekana ko yitwa Mukamana, ni ryo zina ryonyine ryamenyekanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Kigali Today ko yamenye ko hahiriyemo Amafaranga asaga miliyoni ebyiri, ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye byarimo.
Muri ibyo bikoresho byahiriyemo harmo mudasobwa zifashishwaga mukazi hatamenyekanye umubare, impapuro n’ibindi byifashishwa muri iyo papeterie.
Yakomeje agira inama abacuruzi kuba hafi y’ibikorwa byabo, dore ko hasudiriwe nyiraho adahari nk’uko tubikesha ababyiboneye biba.



Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Uhombye niwe ubyimenyera,ubwo bibere isomo nundi wese.
UWOMUNUKWIHANGANA KUKO NUWASUDIRAGA NTABWO YABIGAMBIRIYEPE